skol
fortebet

Perezida Kagame yatangaje ikintu gisekeje cyahungabanyije perezida Museveni

Yanditswe: Tuesday 02, Apr 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko Perezida Museveni yahungabanyijwe n’itorero ry’urubyiruko rw’abanyeshuri b’Abanyarwanda baba mu mahanga ribera mu Rwanda,avuga ko ari umutwe u Rwanda ruri gutoza kugira ngo uzatere Uganda.

Sponsored Ad

Mu kiganiro kirambuye Perezida Kagame yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique,yabwiye umunyamakuru François Soudan ko Museveni yahungabanyijwe n’itorero ry’urubyiruko rw’abanyeshuri b’Abanyarwanda baba mu mahanga ryabereye mu Rwanda avuga ko ari umutwe u Rwanda ruri gutoza ngo ruzatere Uganda.

Yagize ati “Reka ngusetse gato: Hano mu Rwanda hari gahunda dufite y’Itorero rihuza urubyiruko rw’abanyeshuri b’Abanyarwanda baba mu mahanga, tubahuriza hamwe mu biruhuko ababyifuje tukabaha inyigisho z’amateka, ubukungu, Ikinyarwanda, indangagaciro n’imyitozo y’ibanze ya gisirikare imara icyumweru kimwe. Ariko nagira ngo nkubwire ko kuri Museveni ngo uwo ari umugambi mubi ubangamiye Uganda. Ku bwe ngo tuba turimo dutoza umutwe wo kuzatera Uganda. Urumva na we ko hari aho bigera agasa nk’ucanganyikiwe.”

Perezida Kagame yavuze ko umuti w’ikibazo cy’u Rwanda na Uganda uri mu maboko ya Museveni ubwe ndetse atazigera abasha kuba perezida w’u Rwanda.

Perezida Kagame yabwiye Jeune Afrique ko ashobora kuba yarahungabanyijwe no kuba ingabo z’u Rwanda zaratsinze ubugira 3 iza Uganda I Kisangani mu mwaka wa 2000,akaba ariyo mpamvu yifuza kwigarurira u Rwanda.

Perezida Museveni amaze iminsi asura ibigo bya gisirikare biherereye hirya no hino muri Uganda areba uko biba byiteguye igihe cyose byaterwa n’umwanzi utunguranye,ibintu byatangaje inzobere muri politiki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa