skol
fortebet

Perezida Kagame yatangaje ko yasabye kenshi Museveni gukemura ikibazo cy’abanyarwanda bashimutwa arabyanga

Yanditswe: Saturday 09, Mar 2019

Sponsored Ad

Perezida Kagame yabwiye abayobozi bari mu mwiherero uri kuba ku nshuro ya 16 ko yinginze cyane Museveni ngo akemure ikibazo cy’Abanyarwanda bashimutwa amwima amatwi ahubwo aha umwanya imitwe irwanya u Rwanda.

Sponsored Ad

Kagame yavuze ko yahuye na Museveni inshuro nyinshi amusaba gukemura ikibazo cy’abanyarwanda batoterezwa muri Uganda,amwizeza ko azagikemura birangira bibaye umugani.

Perezida Kagame yavuze ko Guverinoma ya Uganda yemeye gufunga Abanyarwanda kuko isanzwe ishyigikiye ibikorwa bya RNC, maze batangira kubakorera iyicarubozo kugeza uyu munsi.

Yagize ati “Mfite ibimenyetso kandi nabiganiriyeho na mugenzi wanjye muri Uganda. Twahuye kabiri mu nama yabereye Addis Abeba tubivuganaho. Nabwiye Museveni nti ‘u Rwanda ntirushaka ibibazo n’uwari wese uretse nawe. Twe turi mu byacu ngo dutere imbere, ibyo kwivanga mu bindi bihugu si ibyacu. Naravuze nti biri mu bubasha bwawe ariko umenye ko muri Guverinoma yawe hari abari gufasha abashaka kuduhungabanyiriza umutekano.”

Uganda ikomeje gufunga Abanyarwanda,bagakorerwa ibikorwa bibi birimo gufungirwa muri gereza zisanzwe n’iza gisirikare, abandi bagafungirwa ahatazwi,nta cyaha bashinjwa.

Ibitekerezo

  • Hanyumase Joel Mutabazi ni Museveni wamushimuse?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa