skol
fortebet

Perezida Kagame yateye igiti cy’umuzeti mu murwa mukuru wa Isiraheli, Yeruzalemu

Yanditswe: Monday 10, Jul 2017

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yateye igiti cy’umuzeti mu gashyamba ka ‘Grove of Nations’ mu murwa waYeruzalemu mu gihugu cya Isiraheli, kuri uyu wa 10 Nyakanga 2017.
Ni mu rugendo rw’iminsi ibiri rw’akazi , Umukuru w’Igihugu ari kugirira muri Isiraheli. Perezida Kagame yabaye uwa 97 uteye icyo giti gifatwa nk’ikimenyetso cy’amahoro, ubuzima n’ubusabane ku batuye Isi.
Nyuma yo gutera icyo giti, aherekejwe na bamwe mu bayobozi bakuru ba Isiraheli, Perezida Kagame yavuze ko yishimiye cyane gukora uwo (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yateye igiti cy’umuzeti mu gashyamba ka ‘Grove of Nations’ mu murwa waYeruzalemu mu gihugu cya Isiraheli, kuri uyu wa 10 Nyakanga 2017.

Ni mu rugendo rw’iminsi ibiri rw’akazi , Umukuru w’Igihugu ari kugirira muri Isiraheli. Perezida Kagame yabaye uwa 97 uteye icyo giti gifatwa nk’ikimenyetso cy’amahoro, ubuzima n’ubusabane ku batuye Isi.

Nyuma yo gutera icyo giti, aherekejwe na bamwe mu bayobozi bakuru ba Isiraheli, Perezida Kagame yavuze ko yishimiye cyane gukora uwo muhango ugaragaza ko u Rwanda rushakira amahoro Isiraheli n’ibindi bihugu by’Isi.

Ati “Nishimiye ko igiti gihagarariye u Rwanda n’abaturage barwo kizashinga imizi aha hantu hakomeye. Ibi byerekana amateka dusangiye, no kuba igihugu cyacu kizagendana ikiganza mu kindi na Isiraheli mu guhindura imibereho y’abaturage bacu.”
Yongeyeho ko gutera igiti binerekana ko abantu bafite inshingano zo kwita ku bidukikije , ariko by’umwihariko agashyamba ka Grove of Nations kakerekana ubucuti n’ubuvandimwe.

Ati “ Gutera igiti byerekana inshingano zacu zo kwita ku bidukikije dore ko nabyo bituma tubaho neza. Iri shyamba ryihariye ni ikimenyetso kigaragara cy’ubucuti, ubuvandimwe n’ubudasumbana. Ritwibutsa ko twese hamwe turi abarinzi b’amahoro, n’ubufatanye muri iyi Isi dusangiye.”

Grove of Nations ni agace k’ishyamba rya Yeruzalemu gaterwamo ibiti by’imizeti kashyizweho n’Ikigega cy’Iterambere cy’Abayahudi mu 2005 muri gahunda yo guteza imbere imizeti mu gace k’inyanja ya Mediterane no kwimika umuco w’ubworoherane.

Ibitekerezo

  • ndumva binejeje pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa