skol
fortebet

Perezida Kagame yatorewe kuyobora umuryango wa EAC

Yanditswe: Saturday 02, Feb 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaraye atorewe inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango yateraniye i Arusha muri Tanzania,kuri uyu wa Gatanu.

Sponsored Ad

Kagame yagame uherutse gusoza inshingano zo kuyobora umuryango wa Afurika yunze Ubumwe,yasimbuye Yoweli kaguta Museveni muri iyi nama yabaye ku munsi w’ejo.

Nyuma yo guhabwa izi nshingano, Perezida Kagame yagize ati “Mbashimiye icyizere mungiriye mukampa izi nshingano. Ndabizeza ubushake muri izi nshingano nk’umuyobozi w’inama ya EAC. Ni ishema kuba umuyobozi w’inama yacu muri uyu mwaka uri imbere. Niteguye gufatanya n’abayobozi bagenzi banjye mu gufasha abaturage ba Afurika y’Iburasirazuba.”

Perezida Kagame yashimiye Perezida Yoweri Museveni wa Uganda asimbuye kuri uyu mwanya, kubera umurava n’ubwitange yagize mu myaka ibiri ishize amaze ayobora uyu muryango.

Ingingo ya 12 y’amasezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, iteganya ko Ubuyobozi bw’uyu muryango bumara igihe cy’umwaka umwe kandi bugahererekanywa hagati y’ibihugu biwugize.




Amafoto: Village Urugwiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa