skol
fortebet

Perezida Kagame yatunguye abanya Bugesera ubwo yahagararaga ku muhanda arabasuhuza [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 27, May 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida wa Repubulika,Paul Kagame yanze gutambuka ku banyarwanda batuye mu Bugesera atabasuhuje,niko guhagarika imodoka yarimo arabasuhuza bose ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 27 Gicurasi 2019 .

Sponsored Ad

Perezida Kagame ukunze gutungura abantu batabyiteze agahagarara akabasuhuza,uyu munsi yanyuze mu karere ka Bugesera,abona imbaga y’abantu niko guhagarika imodoka ye arabasuhuza.

Amafoto yakwirakwiye ku nkuta zitandukanye za Twitter,yerekanye Perezida Paul Kagame ari mu mujyi wa Nyamata mu Bugesera asuhuza abaturage bari benshi ku muhanda.

Mu minsi ishize nabwo perezida Kagame yatunguye abaturage bari bahagaze ku muhanda ubwo yahagararaga I Musanze avuye i Burera ndetse no mu mujyi wa Mahoko yasuhuje abantu abatunguye ubwo yari agiye i Rubavu.



Inkuru ya Umuseke.rw

Ibitekerezo

  • Aba basore bambaye neza rwose wagirango ni aba GI’s ba USA Igihe bajyaga kuvanaho Sadam Hussein muri desert ya Irak.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa