skol
fortebet

Perezida Kagame yatunguye benshi kubera ijambo yavuze ubwo yatangaga ikiruhuko kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe: Friday 05, Jul 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaraye atunguye benshi mu bitabiriye ibirori byo Kwibohora 25 byabereye muri Kigali Convention Centre bihuje abayobozi mu nzego za leta n’izindi zitandukanye mu gihugu, hamwe na Perezida Hage Geingob wa Namibia n’umugore we Monica Geingos,ubwo yababwiraga ko bakwima amatwi ubabwira ngo bajye ku kazi kuri uyu wa Gatanu.

Sponsored Ad

Nyuma yo kugeza ijambo ku banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku munsi wo kwibohora 25,Nyakubahwa perezida wa Repubulika n’abandi banyacyubahiro bagiye kwiyakirira muri Kigali Convention Center ari naho yatangiye ikiruhuko cyatunguranye.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bari muri Kigali Convention Center yagize ati “Inama yanjye ni iyi. Reka uyu munsi dutarame nk’aho hatazongera kubaho undi wa Kane nk’uw’iri joro. Ni inama ya mbere.

Inama ya kabiri ,Abajyanama banjye banyegereye barambwira ngo ngire icyo mvuga uyu munsi.Ndababaza nti “Ni iki mwifuza ko mvuga?,bambwira ko ntacyo bateguye gusa bambwira ko bifuzaga kungira inama yo kugira icyo mvuga.Nahise ntangira gushaka icyo nza kuvuga.

Ejo ni ku wa Gatanu, ni intangiriro y’indi myaka 25. Ariko ku wa Gatanu wagombaga kuba umunsi w’akazi, nari ndimo nibaza icyo navuga ku byerekeye umunsi w’ejo. Negereye umuyobozi umwe, Minisitiri w’Intebe wacu, nti ‘ni iki navuga kireba umunsi w’ejo ?’ Yabuze icyo ambwira. Ndavuga nti ‘urabizi, ngiye kugira ikintu mvuga gifite icyo kivuze ariko gito.

Nza kubwira Minisitiri w’Intebe nti ‘ngiye kubwira aba bantu ngo ejo ntimukore icyo mudashaka gukora’. Reka mbabwire rero icyo nashakaga kuvuga. Ndabizi abantu benshi hano, ku ruhande rumwe bafite gahunda yo kujya ku kazi, ariko mu by’ukuri ntabwo bashaka kujyayo. Icyo navugaga rero, ntukore icyo udashaka gukora. Ni ubundi buryo bwo kuvuga ko ari ikiruhuko.”

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda yahise itangaza ko “hashingiwe ku cyemezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo irabamenyesha ko ku wa Gatanu tariki ya 05.07.2019 ari umunsi w’ikiruhuko rusange mu rwego rwo gukomeza Kwizihiza Umunsi wo #Kwibohora25.”

Ibitekerezo

  • urakoze perezida wacu komereza aho ibyutugegezaho biratunyura imana ige ikurindira ahantu hose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa