skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze ku baturanyi bakomeje kuzanzamura imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda mu ijambo ritangiza 2019

Yanditswe: Tuesday 01, Jan 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Nyakubahwa Paul Kagame yongeye kugaruka ku mutekano muke uterwa no kuba umutwe wa FDLR ugicumbikiwe n’abaturanyi kandi uhungabanya umutekano w’u Rwanda n’akarere muri rusange.

Sponsored Ad

Nyakubahwa Paul Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda n’ibihugu by’Afurika umeze neza ariko abaturanyi bamwe bakomeje gutiza umurindi imitwe ya gisirikare igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda gusa igihugu cyiteguye kuganira nabo iki kibazo kigamuke bagashikirizwa ubutabera.

Yagize ati “Umubano wacu n’ibihugu by’Afurika umeze neza. Ariko haracyari ibibazo duterwa na bimwe mu bihugu duturanye. Bamwe mu baturanyi bacu bakomeje kugerageza gufasha kuzanzamura imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nka FDLR, RNC n’abandi.

Ibi bibangamira ibikorwa byiza ubundi bisanzwe biranga Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba n’umutekano w’aka karere muri rusange. Imyifatire ya kimwe muri ibyo bihugu ntidutangaza. Ahubwo dutangazwa n’icyo gihugu kindi aho ibimenyetso dufite, nabo bagomba kuba bafite, byerekana ko bafatanya ku mugaragaro, nubwo babihakana mu ruhame.

Iki kibazo turakomeza kukiganira n’abaturanyi bacu mu rwego rw’mikoranire n’imibanire myiza y’ibihugu bya Afurika.”

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza gukora imirimo yabo, ntibarangare ndetse ashimangira ko igihugu cyiteguye gufasha abafite intege nke.

Perezida Kagame yishimiye ibyo Abanyarwanda batandukanye bagezeho muri 2018 berekanye birimo kwitwara neza ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu gusiganwa ku magare.

Kagame yavuze ko u Rwanda rukomeye kandi rufite umutekano uhamye,yizeza abanyarwanda ko ariko bizahora.

Perezida Kagame yasoje ijambo rye yifuriza Abanyarwanda bose Umwaka Mushya Muhire wa 2019,abasaba kwizihirwa mu rugero, barinda ubuzima bwabo n’ubw’abagenzi babo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa