skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze ku bigambye gufata Nyungwe, umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa ndetse n’igihe u Rwanda rushobora kwinjira mu ntambara

Yanditswe: Monday 08, Apr 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Paul Kagame, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere taliki ya 08 Mata 2019,aho yavuze ko yishimiye intambwe Ubufaransa bukomeje gutera kugira ngo bunoze umubano wabwo n’u Rwanda ndetse aboneraho kwemeza ko intambara hagati y’u Rwanda n’ikindi gihugu ishoboka igihe cyose gishoje intambara butaka bwarwo.

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rutajya rushotora ibindi bihugu kuko rudakunda intambara ariko rwakora ibishoboka byose kugira ngo ruhagarika ubushotoranyi bwarusanga ku butaka bwarwo.

Yagize ati “Ntabwo dutekereza gushoza intambara hanze y’igihugu cyacu ariko ntitwabura kuburira ushaka kuzana intambara ku butaka bwacu.Intambara irashoboka igihe cyose hagira ushaka kuzana ku butaka bwacu.Niba hari umuntu ufite igitekerezo cyo gushoza intambara ku Rwanda,azitegura ibyago bikomeye azahura nabyo.Nahumuriza buri wese mubwira ko kubera ibibazo u Rwanda rwaciyemo,rwiyubatsemo imbaraga n’ubushobozi bwinshi bwo kurwanya umwanzi uwo ari we wese kugira ngo ruhorane amahoro.”

Ku byerekeye inyeshyamba zimaze iminsi zigamba kuba muri Nyungwe perezida Kagame yagize ati “Hari abantu bamaze iminsi bishimira intsinzi ngo bafashe ibice bimwe by’igihugu.Izo n’inkuru zishaje,ntabwo bazi ibyo bavuga.Abigamba ko bari muri Nyungwe mbafata nk’abantu bashaka kudushotora ngo turwane bibeshya ko bazabigiriramo inyungu.Abo bashaka kudushotora barashaka ngo tube nkabo,tugire ibibazo.Twanze kwinjira muri ubwo bushotoranyi.Tuzahangana nabazambuka umupaka wacu,twe ntituzambuka ngo tujye guteza ibibazo ahandi."

Perezida Kagame yavuze ko ibyo perezida Macron ari gukora kugira ngo umubano w’Ubufaransa n’u Rwanda ugende neza bitanga icyizere ko bizagenda neza.

Kagame yemeje ko ibyo Macron ari gukora bifite igisobanuro cyiza ndetse bitanga icyizere ko Ubufaransa buzashyira bukagaragaza ukuri ku ruhare rwabwo muri Jenoside binyuze mu bizava mu isuzuma rizakorerwa mu ishyinguranyandiko [Archives].

Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kutirara bitewe n’aho bamaze kugera ahubwo bakwiriye kwigira ku bateye imbere bagakomeza gukataza mu iterambere.

Perezida Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda n’ibihugu bya EAC uzamera neza kuko bakomeje kuganira kugira ngo ibibazo bikemuke.

Ibitekerezo

  • Ese burya koko muri Nyungwe barimo, twagiragango barabeshya, turacyategereje abambuka umupaka kandi baramaze kuwambuka?

    Wowe uhamya ko muri Nyugwe barimo, ndagirango ngusabe guhumura amaso yawe, ukirinda propaganda zibinyoma, HE abisobanuye neza ko bigamba kuhafata ntabwo yavuze ko bahafashe, kwinjira birashoboka ariko kuhafata ndagira ngo nkubwire ko birashoboka, kwinjira impamvu bishoboka ntarukuta ruhari, iriya sabotage bakora rero nibwo bushotoranyi HE yavugaga. mureke abanyarwanda biturize, mubahe umwanya batekereze kwiterambere. plz mwiyobya abantu. keretse niba namwe muri bamwe muri abo batifuriza ineza u Rwanda. gusa muzatsindwa ntakabuza, kuko ntaho ikinyoma cyatsinze ukuri

    Wowe uhamya ko muri Nyugwe barimo, ndagirango ngusabe guhumura amaso yawe, ukirinda propaganda zibinyoma, HE abisobanuye neza ko bigamba kuhafata ntabwo yavuze ko bahafashe, kwinjira birashoboka ariko kuhafata ndagira ngo nkubwire ko birashoboka, kwinjira impamvu bishoboka ntarukuta ruhari, iriya sabotage bakora rero nibwo bushotoranyi HE yavugaga. mureke abanyarwanda biturize, mubahe umwanya batekereze kwiterambere. plz mwiyobya abantu. keretse niba namwe muri bamwe muri abo batifuriza ineza u Rwanda. gusa muzatsindwa ntakabuza, kuko ntaho ikinyoma cyatsinze ukuri

    niba banarimo( muri nyungwe ) nibagerageze kwinjira barebe ibizababaho ninko kwikorera inkono ishyushye kandi nabo barabizi nubwo babyirengagiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa