skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy’ubwicanyi buri gukorerwa Abanyamulenge n’ibyerekeye kwemerera abana b’imyaka 15 kuboneza urubyaro

Yanditswe: Friday 08, Nov 2019

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 08 Ugushyingo 2019, Perezida wa Repubulika yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bo mu Rwanda no hirya no hino ku isi,muri Village urugwiro aho yasubije ibibazo bitandukanye birimo ibyerekeye ubwicanyi buri gukorerwa Abanyamulenge, icy’umushinga wa gari yamoshi,kuboneza urubyaro ku bana bafite imyaka 15 n’ibindi.

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida Kagame yasubije umunyamakuru Kagire Edmond wa KT wamubajije ku byerekeranye n’imikoranire ya EAC mu kuzana umutekano muri RDC ndetse n’ikibazo cy’ubwicanyi buri gukorerwa Abanyamulenge avuga ko yacyumvise ndetse hari uburyo bwashyizweho kugira ngo ibihugu bya EAC bifatanye guhashya inyeshyamba ziteza umutekano muke muri RDC bityo igihugu kimwe kitakwerekeza muri congo cyonyine.

Yagize ati “Ikibazo kiri mu burasirazuba bwa Kongo mu bice bya Minembwe naracyumvise ariko perezida mushya wa RDC yazanye igitekerezo cy’uko ibihugu bituranyi byafatanya mu kuzana umutekano.N’igitekerezo cyiza gusa ntabwo ari ugukemura ikibazo kimwe gusa ahubwo n’ukureba amateka yose yerekeye uwo mutekano muke n’uko harwanya imitwe yose iteza umutekano muke dufatanyije.

Habaye inama nyinshi hagati y’abahagarariye ingabo mu bihugu ndetse na UN mu rwego rw’ukuntu twakorana kugira ngo duhangane n’icyo kibazo.Hari ibyari bimaze kugerwaho ariko ikibabaje nuko ikibazo cy’ubwicanyi cyabyivanzemo.Ntabwo igisubizo kwaba kugenda wenyine ahubwo ibihugu byose bigomba kwishyira hamwe, nibyo byaduha amahirwe yo kurangiza burundu ikibazo kurusha uko buri wese yagenda wenyine.Ibiganiro biracyakomeje ariko reka twizere ko abantu badakomeza gupfa muri Minembwe.

Avuga ku byo kwemerera abana b’imyaka 15 gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, Perezida Kagame avuga ko byaba ari ukoboshya gukora ikibi. Avuga ko ari ikintu abantu bagomba gukomeza kuganiraho.

Yagize ati “Ibyo kuvuga ngo abana bo kuri uru rugero ntibakwiriye guterwa inda birarenga bikaba kubera ko ku isi ibintu ntibigenda uko ubyifuza.Twakomeza ikivuga ko umwana uri mu kigero runaka ntabwo akwiriye guterwa inda n’uwo ariwe wese,n’ukuvuga ngo ubikora aba ari mu cyaha.Ntibizanatubuza kurwanya ibyo gutera inda abana ndetse bikagira ingaruka ku wabikoze.

Usanga nk’umwana w’imyaka 15 yatewe inda n’umugabo w’imyaka 30.....Mu buryo bwo kurwanya ikibazo twabanza tukemera ngo iki n’ikibazo,tukabyumvikanaho.Guha abana b’imyaka 15 uburyo bwo kuboneza urubyaro ni nkaho uba uboheje ngo “Komeza wikorere uzarindwa n’iki,nicyo bivuze kandi si byiza.Reka abanyarwanda bazabiganire turebe ariko ntidukwiriye kubishyigikira.”

Avuga ku ishusho y’umutekano w’Igihugu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rufite umutekano uhagije,anashimangira ko umutekano ushingiye ku baturage ndetse n’inzego z’umutekano.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko n’ubwo hari ababa bifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda badashobora kubigeraho.

Perezida Kagame yavuze ko icyifuzo cyo kubaka umuhanda wa Gari ya moshi uzahuza Umujyi wa Isaka n’uwa Kigali gihari kandi inyigo zimwe zakozwe, anemeza ko hari inzego ziteguye gutera inkunga uyu mushinga.

Ibitekerezo

  • Ibyo presideny wacu avuga nibyo.Imana yaturemwe itubuza “Gusambana”.Dore UMUTI rukumbi wo kubuza abana bacu gutwara inda.Abana bose bo mu idini nsengeramo,twe nk’Ababyeyi tubigisha amahame ya bible bakivuka (bible principles).Imana ishishikariza ABANGAVU “Guhunga Irari rya gisore” (Flee from youthful desires) nkuko 2 Timothy 2:22 havuga.Bible kandi,ibuza abantu bose gukunda ibyisi bagakabya,ahubwo ikabasaba “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana” nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga.Ikibazo nuko usanga abantu bashyira imbere amafaranga,ubutunzi,politike,etc….,bakabitoza n’abana babo.Nyamara nkuko 1 Yohana 2:15-17 havuga,abantu bibera mu gushaka ibyisi gusa,ntibazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo. Muli Umubwiriza 12:1,hasaba ABANGAVU “gushaka Imana cyane”,aho gushaka irari rya gisore. Aya mahame yose hamwe n’andi menshi dusanga muli Bible,tuyigisha abana bacu hakiri kare,bagakura “batinya Imana”,bakirinda inshuti mbi (bad associations) nkuko 1 Abakorinto 15:33 havuga.Ibyo bibarinda kubyara hamwe n’izindi ngaruko abandi bangavu bahura nazo.Nkuko mwese mujya mubibona,abana bacu bose tujyana mu nzira tukabwiriza ijambo ry’Imana,kubera ko ari “umurimo” Yesu yasize asabye abakristu nyakuri bose nkuko Yohana 14,umurongo wa 12 havuga.Nguwo UMUTI rukumbi wo Kubyara kw’abangavu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa