Perezida Kagame yavuze kuri Rusesabagina na Twagiramungu baherutse kwishyira hamwe

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 June 2019 Yasuwe: 7772

Perezida Kagame yavuze ko Twagiramungu Faustin na Paul Rusesabagina baherutse kwishyira hamwe kugira ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda ko aria bantu bo mu itangazamakuru bagamije guteza abandi ibibazo gusa.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru TAZ cyo mu Budage,Perezida Kagame yabajijwe ku kwishyira hamwe kw’amashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ayobowe na Faustin Twagiramungu na Paul Rusesabagina avuga ko ari abagabo bagizwe n’itangazamakuru gusa.

Yagize ati “Twagiramungu na Rusesabagina bari I burayi bakoresha impuhwe z’ababiligi bakiyita abarwanira demokarasi n’ubwisanzure,ariko ni agatsiko k’abantu bagambirira guteza abandi ibibazo [hooligans].

Abajijwe kuri Twagiramungu, wahoze ari Minisitiri w’intebe mu Rwanda, n’ibyo amunenga, Kagame yasubije ko Twagiramungu amushinja ibintu byose, gusa we ngo ntamukurikirana,kuko nta rubanza rumuriho.

Kuwa kabiri taliki ya 18 Kamena 2019, Faustin Twagiramungu uyobora ishyaka RDI-Rwanda na Paul Rusesabagina uyobora MRCD batangaje ko "basanze bafite intego zisa" maze "biyemeza gukorera hamwe" kugira ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba amazina nyayo y’uduce tw’i Kigali twamamariye ku mazina y’abantu[AMAFOTO]

Hari uduce twamenyekanye cyane ku mazina y’abantu bahatuye ndetse...
21 September 2019 Yasuwe: 853 0

RIB yataye muri yombi abahoze ari abayobozi umunani b’ibigo bikomeye mu...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu,taliki ya 21 Nzeri 2019, Urwego...
21 September 2019 Yasuwe: 2317 0

Abasirikare bane barindaga Lt Gen Mudacumura beretswe itangazamakuru I...

Abasirikare bane barindaga umuyobozi mukuru wa FDLR,Lt.Gen.Mudacumura...
21 September 2019 Yasuwe: 4773 0

Rulindo:Abagabo bambitswe amakanzu kubera umwanda baciye ibintu...

Abaturage bo mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo, bafatiwe ibyemezo aho...
21 September 2019 Yasuwe: 2786 0

Abagore n’abakobwa 400 baari inzererezi bari kugororwa mu Kigo Ngororamuco...

Abagore n’abakobwa 400 bahoze ari inzererezi, barimo kugororwa mu Kigo...
21 September 2019 Yasuwe: 676 0

Perezida Kagame yashyizeho abasenateri 4 barimo Nyirasafari na Mukabaramba...

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yamaze gushyiraho abasenateri...
20 September 2019 Yasuwe: 3126 0