skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze uko u Rwanda rwasenywe na Jenoside rwiyubatse cyane mu nama y’abayobozi b’amakipe akina NBA yitabiriye [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 12, Apr 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida Paul Kagame yaraye agiranye ikiganiro n’Umunyamakuru wa CNN,John King,bahuriye mu nama yari yahuje abayobozi batandukanye bayobora amakipe akina shampiyona ikomeye kurusha izindi ku isi muri Basketball,NBA.

Sponsored Ad

Ubwo Nyakubahwa perezida wa Repubulika yasangiraga n’abayobozi ba NBA ndetse n’aba amakipe ayikina,yabwiye umunyamakuru John King wa CNN ko Jenoside yasenye u Rwanda rusigara kuri zero, ariko nyuma y’imyaka 25 rwiyubatse bikomeye ndetse ubu ni inyenyeri ya Afurika.

Yagize ati “Imyaka 25 ishize igihugu cyarapfukamye, cyarashegeshwe bikomeye, nta bikorera, nta serivisi za Leta, yari imivu y’amaraso gusa itemba mu gihugu.Ibintu byose byari bikenewe bityo ikibazo cyacu cyari “Turahera hehe.” Twatangiye dushimashima,dushyira hamwe uduce dutatanye, twongera kunga abantu, ubutabera, umutekano, kubaka amashuri.

Mu myaka 12 twubatse urwego rw’ubutabera rukomeye rw’Inkiko Gacaca,ducira imanza abantu barenga miliyoni. Dusubije amaso inyuma,tubona ubumwe bw’abanyagihugu bwaragezweho, ubutabera bwaratanzwe, habayeho no kubabarira.”

Kagame yavuze ko u Rwanda n’Afurika bafite ubushake bwo gukorana neza n’amahanga, ariko byose bizahera mu kuba Abanyafurika bumva neza iyo mikoranire bakanayibonamo inyungu.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 11 Mata 2019,Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’umunyamabanga mukuru wa UN, Antonio Guterres, i New York ku cyicaro cy’uyu muryango.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa