skol
fortebet

Perezida Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu basirikare barwanira mu kirere

Yanditswe: Wednesday 06, Feb 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yamaze kuzamura mu ntera yo hejuru abasirikare 16 bo mu ngabo zirwanira mu kirere aho yabakuye ku ntera yo hasi cyane,abasimbutsa amapeti menshi, abagira aba Ofisiye.

Sponsored Ad

Nyuma yo gusoza amasomo y’ibijyanye n’indege za gisirikare,aba basirikare bari bafite ipeti ryo hasi bazamuwe mu ntera bagirwa aba Ofisiye.

Abasirikare 10 bari basanzwe bafite ipeti rya Kaporali (corporals) n’aho abandi 6 bari basanzwe bafite ipeti rito kurusha ayandi mu gisirikare (Private),ariko nyuma yo kurangiza amasomo yabo muri Sir John Kotelawala Defence University muri Sri Lanka bakahavana impamyabumenyi ibashyira ku rwego rwa "AERONAUTICAL ENGINEERS", bahise bahabwa n’Umugaba w’Ikirenga ipeti rya Lieutenant.

Aba basirikare bose bazamuwe bihambaye kuko hagati y’amapeti bari basanzwe bafite n’ipeti bahawe harimo amapeti menshi basimbutse. Ubusanzwe abasirikare bato, ari nabo rwego rwa mbere; haba harimo ipeti rya mbere abasirikare bato baheraho, ariko abafite iri peti nta kirango cy’ipeti ryabo kibaho, ahubwo bahabwa izina rya "Private" hakongerwaho izina ryabo. Irindi peti ribarizwa mu basirikare bato, ni irya Corporal, rigaragazwa n’ikirango cy’inyuguti ebyeri za ’V’.

Aba bose bavuye kuri aya mapeti, basimbuka ipeti rya Sergeant rigaragazwa n’ikirango cy’inyuguti eshatu za ’V’, basimbuka Ipeti rya Staff Sergeant, irya Sergeant Major, irya Warrant Officer II, irya Warrant Officer I ndetse n’irya Second Lieutenant bahita bahabwa irya Lieutenant.

Ingabo Zirwanira mu Kirere zigizwe n’imitwe y’indege ziguruka, Umutwe ushinzwe ubusugire bw’ikirere, n‘amashuri y’Ingabo Zirwanira mu Kirere.Izi ngabo zirwanira mu kirere ziyoborwa na Major General Charles Karamba.

Ibitekerezo

  • Perezida wacu turamukunda azatuyobore ubuziraherezo!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa