skol
fortebet

Perezida Kagame yemereye ubufasha Felix Tshisekedi wiyemeje guhashya inyeshyamba ziri mu mashyamba ya Kongo

Yanditswe: Wednesday 03, Jul 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangarije abanyamakuru ko ashima igitekerezo cya mugenzi we Félix Tshisekedi wa RDC cyo guhashya inyeshyamba zimaze imyaka myinshi ziyogoza igihugu cye ndetse yiteguye kumuha ubufasha.

Sponsored Ad

Perezida Tshisekedi watangiye guhashya zimwe mu nyeshyamba zirimo n’iza P5 ya Kayumba Nyamwasa,yavuze ko akeneye gufatanya n’ibihugu by’ibituranyi muri uru rugamba cyane ko iyi mitwe yayogoje Kongo imwe ituruka muri ibyo bihugu.

Perezida Kagame yavuze ko gufatanya na RDC mu guhashya izi nyeshyamba ari ibintu bikwiriye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku munsi w’ejo taliki ya 02 Nyakanga 2019.

Yagize ati “Twari dutegereje. Nishimiye ko dufite umuntu hariya uvuga ko ashaka gukorana n’abaturanyi mu gukemura iki kibazo kuko kimaze igihe kinini kandi kigira ingaruka kuri Congo, ku baturanyi, kigira ingaruka kuri twese.”

Nta mpamvu yo gukomeza kwicara n’iki kibazo cyangwa ngo twemere ko cyitambika iterambere twagakwiye kuba tugeraho. Mu by’ukuri nishimiye ko ubwo aribwo buryo Perezida wa RDC ari gutekerezaho.”

Mu minsi ishize, nibwo Colonel Mudasru Habib bivugwa ko ariwe wayoboraga ingabo za Gen Kayumba Nyamwasa ziri muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, uyu akaba yarahoze ari umusirikare muri RPA yafashwe mpiri mu ntambara ikomeye abari muri Kongo bavuga ko yibasiye Ingabo za Kayumba zari zimaze igihe ziyubaka zinisuganyiriza muri Kivu y’Amajyepfo.

RDC imaze igihe iyogozwa n’imitwe itandukanye irimo nka FDLR, ADF,P5 gusa mu minsi ishize hatangiye ibitero byahereye mu ntara za Kivu bigahitana abarwanyi benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa