skol
fortebet

Perezida Kagame yerekeje muri Mozambike mu muhango w’Isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Leta y’iki gihugu n’abatavuga rumwe nayo

Yanditswe: Tuesday 06, Aug 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame yerekeje mu gihugu cya Mozambike mu muhango wo gusinywa amasezerano y’amahoro n’ubwiyunge hagati ya Leta ya Mozambique n’ishyaka rya RENAMO, ryahoze ari umutwe w’inyeshyamba urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 06 Kanama 2019,nibwo aya masezerano mashya yasinyiwe mu murwa mukuru Maputo, aho yitezweho kurangiza burundu umwuka w’intambara yamaze imyaka 16 ishyamiranyije impande zombi, igahitana abasaga miliyoni imwe ikanangiza ibintu byinshi.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Amb.Olivier Nduhungirehe, yatangarije kuri Twitter ko yaherekeje Perezida Paul Kagame muri uyu muhango.

Aya masezerano y’amahoro hagati ya Leta ya Mozambique na RENAMO ni aya gatatu guhera mu 1992 ubwo impande zombi zemeranyaga guhagarika imirwano.

RENAMO yahindutse ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryemewe mu gihugu ndetse izahatana mu matora ya Perezida n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe mu Ukwakira uyu mwaka.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa