skol
fortebet

Perezida Kagame yihanganishije imiryango yaburiye abayo mu mpanuka y’indege ya Kompanyi y’indege ya Ethiopian Airlines

Yanditswe: Monday 11, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yihanganishije imiryango yaburiye abayo mu mpanuka y’indege ya Kompanyi y’indege ya Ethiopian Airlines. Ni impanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.

Sponsored Ad

Iyi ndege yakoze impanuka nyuma y’iminota itandatu ihagurutse i Addis Ababa yerekeza i Nairobi mu gihugu cya Kenya. Abantu 157 bari bayirimo barimo abagenzi 149 n’abakozi bayo umunani bose bitabye Imana.

Abicishije kuri Twitter ye, Perezida wa Repubulika yihanganishije imiryango yaburiye abayo muri iyi mpanuka ndetse n’Abanya-Ethiopia muri rusange.

Ati”Twihanganishije imiryango ndetse n’abakunzi b’ababuriye ababo mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Ailrines yavaga i Addis Ababa yerekeza i Nairobi. Twifatanyije na Minisitiri w’intebe Abiy ndetse n’abaturage ba Ethiopia. Twifatanyije namwe.”

Uretse Perezida Kagame, abandi banyacyubahiro barimo Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Raila Odinga, Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda n’abandi bagiye batambutsa ubutumwa bwihanganisha.

Ibitekerezo

  • RIP all of you.Tujye tumenya ko tugendana n’urupfu.Gusa accidents z’indege ni nkeya cyane ugereranyije n’imodoka.Ikibazo nuko iyo indege ikoze accident ihitana abantu benshi cyane.Tujye twitegura urupfu.Kubera kwitegura urupfu,hari umuntu w’inshuti yanjye wali afite akazi keza cyane muli Office.Hanyuma aragahagarika,yandika urwandiko asezera.Mu rwandiko,yavuze yuko akazi katazamubuza kurwara no gupfa.Ubu ajya mu nzira akabwiriza abantu ibyerekeye imana.Avuga ko icyabimuteye aruko yizeye kuzazuka ku munsi wa nyuma.Uwo mugabo yitwa Ndekezi Paul,ni umuyehova,atungwa no kudoda inkweto,akabifatanya no kubwiriza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa