skol
fortebet

Perezida Kagame yitabiriye Car Free Day bwa kabiri

Yanditswe: Sunday 17, Jun 2018

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru tariki 17 Kamena 2018, Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yitabiriye siporo rusange isigaye iba kabiri mu kwezi ashimira abakuru n’ abato bitabiriye iyi siporo abifuriza week end nziza n’ ubuzima bwiza.

Sponsored Ad

Iyi siporo ikorwa mu mihanda itarimo imodoka n’ amapikipiki iba buri Cyumweru cya mbere n’ icya gatatu bya buri kwezi imaze kumenyerwa n’ abanyakigali ndetse no mu ntara iyi siporo isigaye ikorwa.

Perezida Kagame kuri uyu 17 yabwiye abayitabiriye ati “Ndabona abakiri bato n’abageze mu za bukuru hano. Ndagira ngo mbashimire ko mwitabira iyi myitozo ngororamubiri.Iyo ufata neza umubiri, ubwonko nabwo bukora neza”

Yongeyeho ati “Uyu munsi naje kubasuhuza no gufatanya namwe kugorora ingingo. Mbifurije weekend nziza n’ubuzima bwiza “

Perezida Kagame yaherukaga muri Car Free day tariki ya 3 Ukuboza 2017 ari kumwe na Madame Jeannette Kagame.

Icyo gihe iyi siporo yarayishimye asaba abashinzwe kuyitegura ko bayongerera igihe kuko yabaga rimwe mu kwezi, none isigaye iba kabiri mu kwezi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa