skol
fortebet

Perezida Kagame yongeye guha igisubizo abakomeje kwibaza igihe azavira ku butegetsi

Yanditswe: Tuesday 02, Jul 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida wa Repubulika yabwiye umunyamakuru wamubajije igihe azavira ku butegetsi ko atarwanye intambara yo kubohora u Rwanda agamije kuba perezida ndetse ko we yifuje kubuvaho kera ariko bikaba ngombwa ko yubahiriza ibyifuzo by’Abanyarwanda.

Sponsored Ad

Mu kiganiro nyakubahwa perezida Kagame yagiranye n’urubyiruko rwa Africa ruvuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri taliki ya 02 Nyakanga 2019,yavuze ko yabaye perezida bitunguranye kuko atigeze abirwanira cyane ko we icyo yaharaniraga ari ukubona igihugu gitekanye.

Yagize ati “Mbameneye ibanga,sinifuzaga gukomeza.N’abantu bo mu ishyaka ryanjye twakunze kuganira,ibitekerezo byanjye byari bitandukanye n’ibyabo.Nakomeje kubasaba gutekereza bitandukanye ariko tugahuza igitekerezo ikindi gihe.

Ntaraba perezida,nakundaga kurwana intambara nyayo ntazi ko nzarokoka ku munsi ukurikiyeho.Mporana ibyiyumvo by’uko mfite inshingano mu byo nkora byose ndetse n’ingaruka ibyo bizagira ku baturage b’iki gihugu.

Ikinshimisha ni uko ndiho ndetse nkaba mpora ndwana intambara kugira ngo iki gihugu kibe cyiza cyane.Mbere na mbere witanga nk’igitambo hanyuma ukishimira igitambo watanze.Nkunda iyi ntambara yo gutuma igihugu kiba cyiza.”

Perezida Kagame yavuze ko abona igihugu kitaratera imbere uko abyifuza ariyo mpamvu abanyarwanda bakwiriye gukomeza gukora cyane kuko nta gihe umuntu akwiriye kumva ko yageze ku iterambere.

Perezida Kagame ufite imyaka 61,afite uburenganzira ahabwa n’itegeko nshinga bwo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda kugeza muri 2034.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa