skol
fortebet

Perezida Kagame yongeye kuvuga ku mubano w’u Rwanda na Uganda ndetse n’uko ikibazo bafitanye kizakemuka

Yanditswe: Monday 01, Apr 2019

Sponsored Ad

Perezida Kagame yatangaje ko atazi neza imvano y’ikibazo cyo kutumvikana kwa Uganda n’u Rwanda ndetse avuga koboherereje Uganda ibihamya bifatika by’uburyo ishaka guhungabanyamo umutekano w’u Rwanda nubwo ibihakana.

Sponsored Ad

Mu kiganiro kirekire Perezida Kagame yagiranye n’Umunyamakuru François Soudan wa Jeune Afrique ku wa 23 Werurwe 2019, yavuze ku migambi Uganda ifite yo guhunganya umutekano w’u Rwanda, asobanura ko hari ibihamya bifatika birimo n’umutangabuhamya waturutse muri Iran wavuze uburyo yari mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Kagame yagize ati “Amakuru yacu aturuka mu mpande zitandukanye zirimo abayobozi b’umutwe wa FDLR bafatiwe muri Congo mu mpera za 2018 bakoherezwa mu Rwanda. Twahawe amakuru kandi n’umuntu waturutse muri Iran wari ufite umugambi wo kugaba igitero avuye muri Uganda.”

Perezida Kagame yavuze ko Perezida Museveni adahakana uruhare rwe muri ibi bikorwa byo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ashingiye ku ibaruwa yamwandikiye ku wa 10 Werurwe ikamugeraho yamaze gusakara mu itangazamakuru yaremeye ko yahuye n’abantu bo muri RNC.

Perezida Kagame yabwiye uyu munyamakuru wa Jeune Afrique ko atazi imvano y’ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ndetse ko nawe ubwe ajya abyibaza akabura igisubizo, ubwo uyu mugabo yari amubajije ku cyateye uku kutumvikana kandi we na Museveni bamaze imyaka irenga 40 ndetse yaranamufashije kujya ku butegetsi.

Uyu munyamakuru wa Jeune Afrique yabajije Perezida Kagame niba ibi bintu Museveni akora byo gufasha inyeshyamba zirwanya u Rwanda bideterwa n’igikomere cy’uko ingabo z’u Rwanda zatsindiye ize i Kisangani mu myaka 20 ishize,amwemerera ko nabyo bishoboka.

Yagize ati “Twabatsinze ubugira gatatu, ni ukuri, ahari ushobora kuba ufite ukuri. Ariko nta gushidikanya hari ibindi bisobanuro. Ubushake bwo gushaka kugenzura u Rwanda, kuducisha bugufi? Birashoka.”

Perezida Kagame yavuze ko nta muhuza u Rwanda na uganda bakeneye ahubwo ngo umuti w’ikibazo ufitwe na Museveni, nashaka ko gikemuka bizakunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa