skol
fortebet

Perezida Kenyatta ngo natorwa azavugutira umuti ubucamanza bwa Kenya

Yanditswe: Saturday 02, Sep 2017

Sponsored Ad

Uhuru Kenyatta yavuze ko natorwa azahagurukira ikibazo cy’ubucamanza, nyuma y’aho urukiko rw’ ikirenga rutangaje ko ibyavuye mu matora aheruka byabaye impfabusa.
Urukiko rw’ ikirenga rwatangaje kandi ko hakwiye gutunganywa andi matora mu bitarenze amezi abiri.
Mu ijambo ryaciye kuri televiziyo y’igihugu, Perezida Kenyatta yasubiyemo inshuro nyinshi ko azubahiriza umwanzuro w’ urukiko rw’ ikirenga, nk’uko rwabitangaje ku munsi wa Gatanu ubwo uyu mwanzuro watangazwaga.
Visi Perezida wa Kenya (...)

Visi Perezida wa Kenya William Ruto yahamagariye komisiyo y’ amatora gutangaza igihe ikindi kiciro cy’ amatora kizabera. Yavuze ko ishyaka riri ku butegetsi Jubilee ryiteguye.

Raila Odinga, uhagarariye abatavuga rumwe na Leta, avuga ko bo bashaka ko komisiyo y’amatora isezwa kuko ari yo yatunganyije aya banje.

Nyuma y’ amasaha make, urukiko rw’ ikirenga rwa Kenya rutangaje ko ibyavuye mu matora biteshejwe agaciro, Uhuru Kenyatta na Raila Odinga bakoranye inama n’ abaturage babasaba gukuma batekanye.

Abatora ya Perezida wa Kenya yabaye tariki 8 Kanama 2017, nyuma y’ amasaha make amatora arangiye komisiyo y’ amatora muri Kenya itangaza ko Kenyatta yatsinze amatora by’ agateganyo nyuma iza no kubyemeza bidasubirwaho.

Ibitekerezo

  • Ahibwo natorwa azabashima kuko intinzi ye izaba ari nta makemwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa