skol
fortebet

Perezida Kenyatta wa Kenya yifurije ishya n’ihirwe Paul Kagame

Yanditswe: Saturday 05, Aug 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yifurije ishya n’ihirwe Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wegukanye intsinzi yo kuyobora u Rwanda mu yindi myaka irindwi iri imbere nk’uko bishimangurwa n’amajwi yagize.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Kenyatta yavuze ko yifurije ishya n’ihirwe umuvandimwe we Kagame Paul wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda.
Ati “Ndagushimira cyane muvandimwe @PaulKagame ku kongera gutorwa nka Perezida w’u Rwanda. Imana iguhe umugisha, Imana ihe umugisha (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yifurije ishya n’ihirwe Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wegukanye intsinzi yo kuyobora u Rwanda mu yindi myaka irindwi iri imbere nk’uko bishimangurwa n’amajwi yagize.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Kenyatta yavuze ko yifurije ishya n’ihirwe umuvandimwe we Kagame Paul wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ati “Ndagushimira cyane muvandimwe @PaulKagame ku kongera gutorwa nka Perezida w’u Rwanda. Imana iguhe umugisha, Imana ihe umugisha Abanyarwanda bose.”

Uyu Mukuru w’Igihugu wabaye uwa mbere ushimiye Perezida Kagame na we yahise amwandikira kuri Twitter amushimira anaboneraho ku mwifuriza amahirwe masa mu matora ateganyijwe mu minsi ya vuba muri Keny. Yagize ati “nkwifurije amahirwe masa.”

Kugeza ubu, Imibare y’ amateganyo y’ ibyavuye mu matora ya Perezida w’ u Rwanda iragaragaza ko Paul Kagame ariwe watsinze amatora n’ amajwi 98, 63%, agakurikirwa na Mpayimana Philippe ufite 0,73 nawe agakurikirwa na Dr Frank Habineza wagize 0,47%

Ubwo Kagame yasuraga mugenzi wa Kenya muri 2014

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa