skol
fortebet

Perezida Lungu ategerejwe I Kigali

Yanditswe: Wednesday 21, Feb 2018

Sponsored Ad

Umukuru w’ igihugu cya Zambia Edgar Lungu kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018 aratangira uruzinduko rw’ akazi rw’ iminsi ibiri mu Rwanda.
Zambia n’ u Rwanda bifitanye umubano mwiza. Perezida Lungu yaherukaga mu Rwanda mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame tariki 28 Kanama 2017. Ni mu gihe kandi nawe yakoreye uruzinduko rw’ akazi muri Zambia tariki 19 Kamena 2017. Icyo gihe abakuru b’ ibihugu byombi basangiye ku meza, ku munsi wa kabiri asura akarere ka Kafue karimo uruganda rukora (...)

Sponsored Ad

Umukuru w’ igihugu cya Zambia Edgar Lungu kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018 aratangira uruzinduko rw’ akazi rw’ iminsi ibiri mu Rwanda.

Zambia n’ u Rwanda bifitanye umubano mwiza. Perezida Lungu yaherukaga mu Rwanda mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame tariki 28 Kanama 2017.
Ni mu gihe kandi nawe yakoreye uruzinduko rw’ akazi muri Zambia tariki 19 Kamena 2017. Icyo gihe abakuru b’ ibihugu byombi basangiye ku meza, ku munsi wa kabiri asura akarere ka Kafue karimo uruganda rukora ibyuma rwa ’Kafue Steel Company’, mu rwego rwo kumenya imikorere y’inganda zo muri iki gihugu.

U Rwanda na Zambia bisangiye umubano mwiza ushingiye kuri Politiki. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zambia yavuze ko uruzinduko rwa Perezida Kagame rwari ingenzi ku bihugu byombi kuko bikeneye kungurana ubumenyi.

Biteganyijwe ko mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida Lungu azasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, agakurikizaho gusura igice cyahariwe inganda cya ’Special Economic Zone’, mbere yo gusangira ku meza na Perezida Kagame.

Uruzinduko rwa Perezida Lungu mu Rwanda rugiye kuba nta minsi ine irashira Perezida Kabila avuye mu Zambia mu ruzinduko rw’ akazi rw’ iminsi ibiri aho we Kabila na Lungu baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo n’ ikibazo cy’ umutekano ku mupaka uhuza Zambia na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa