skol
fortebet

Perezida Mnangagwa yatangaje ikintu gikomeye perezida Kagame yasabiye Zimbabwe mu nama ya G7

Yanditswe: Monday 02, Sep 2019

Sponsored Ad

Perezida w’igihugu cya Zimbabwe Emerson Mnangagwa yabwiye abanyamakuru ko perezida Kagame ari umwe mu bakuru b’ibihugu bifuza ko Zimbabwe ikurirwaho ibihano yafatiwe aho yabisabwe mu nama iherutse guhuza ibihugu 7 bikize ku isi bizwi nka “G7”.

Sponsored Ad

Perezida Kagame uhora yifuza ko Afurika yatera imbere biruseho,yatangarije muri iyi nama y’ibi bihugu bikize ko yifuza ko Zimbabwe yakurirwaho ibihano bikomeye yafatiwe kubera perezida Robert Mugabe.

Mu kiganiro perezida Mnangagwa yagiranye n’abanyamakuru kuwa 30 Kanama 2019,yavuze ko perezida Kagame yatangarije abakuru b’ibihugu bitandukanye bari bitabiriye iyi nama ya G7 ko bifuza ko Zimbabwe ikurirwaho ibi bihano.

Yagize ati “Perezida Kagame yitabiriye inama ya G7 iheruka ageza ku bayobozi batandukanye bayo ko bifuza ko Zimbabwe yakurirwaho ibihano.By’umwihariko twe na Kagame twaganiriye ku ngamba twakoresha kugira ngo ibi bihano bikurweho.Mu nama ya SADC iheruka kubera I Dar Es Salaam,twafashe umwanzuro wo kujuririra icyarimwe muri AU nayo ikabigeza muri UN.”

Perezida Mnangagwa yavuze ko Paul Kagame ari umuvandimwe we ndetse bakunze kuganira cyane ku bibera muri Afurika.



Perezida Mnangagwa yishimiye ko umuvandimwe we Kagame yasabye G7 ko yakuriraho Zimbabwe ibihano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa