skol
fortebet

Perezida Museveni yandikiye ibaruwa irambuye Paul Kagame amubwira ibyo yaganiriye na Mukankusi,Gasana na Rujugiro bashinjwa gukorana na RNC

Yanditswe: Tuesday 19, Mar 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museni yandikiye ibaruwa ndende mugenzi we Paul Kagame amumenyesha ko yahuye na Charlotte Mukankusi akamusaba inkunga y’uko yamufasha guhirika ubutegetsi bwe ariko akabyanga amubwira ko ibibera mu Rwanda ari ikibazo cy’imbere mu gihugu, atacyivangamo.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo byamenyekanye ko perezida Museveni yagiranye ibiganiro na Mukankusi ku byerekeye guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda ariko Museveni yabinyomoje mu ibaruwa yandikiye perezida Paul Kagame kuwa 10 Werurwe uyu mwaka,yasohotse mu kinyamakuru The New Vision cyo muri Uganda.

Yagize ati “Umwe mu bakozi b’ishyaka ryanjye rya NRM yambwiye ko hari umunyarwandakazi umfitiye ubutumwa bw’ingenzi ndetse ashaka kuzana n’umugabo witwa Gasana nawe ngo wari ufite ubutumwa bukomeye.

Nkimara kumva izina Gasana,natekereje ko ariwe wamfashije ahitwa Ntare ndetse yahoze akora muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Uganda.Ubwo bazaga nasanze uwo Gasana yari atandukanye n’uwo nari nzi.

Nibutse ko uwo musore muto nari narahuye nawe ubwo itsinda ry’abashinzwe umutekano basuraga Uganda mu myaka yashize.

Nababajije ibyo bashakaga kumbwira.Mukankusi yambwiye ko umugabo we Rutagarama yishwe n’abakozi ba Leta y’u Rwanda barimo Nziiza,Munyaneza n’abandi.Ni gute yabimenye?ngo yabibwiwe n’abo bantu.

Namubajije icyo nabikoraho kandi ari ikibazo cy’imbere mu Rwanda.Yambwiye ko yifuzaga ko menya ibintu bibi bibera mu Rwanda.

Yambwiye ko yagiye mu mutwe wa RNC kugira ngo ahangane n’ubutegetsi bwanyu ariyo mpamvu yifuzaga ko mbatera inkunga.

Namubwiye ko nta nkunga nabatera kuko ibyabaye mu Rwanda ari ikibazo cy’imbere mu Rwanda.Namubwiye ko amahame ya AU ari meza kandi adahinduka.Namubwiye ko kwivanga mu bibazo by’ibihugu bituranyi ari bibi kuko abari hanze badashobora kumva neza ibiri kubera muri ibyo bihugu.Kwivanga mu bibazo by’ikindi gihugu bitera ingaruka nyinshi zirimo amakimbirane,gufunga imipaka bigatuma ubucuruzi n’ingendo bizahara.

Ntiyishimiye igisubizo namuhaye ariko namubwiye ko nzakwandikira nkumenyesha ibyo twaganiriye.

Gasana nawe yambwiye ko adakorana na RNC,ahubwo aje kuvuganira umugore w’umuzungu witwa Wolfson twahagaritse gukorera ibikorwa by’ubufasha mu gihugu cyacu.

Yambwiye ko hari abantu bo muri Diaspora ya Uganda bakorana ndetse ko akorana n’umuryango w’Abayahudi usanzwe utera inkunga Wolfson.

Rujugiro nawe yaje ku wundi munsi.Yambwiye ko yamaramaje kugurisha imishinga ye yari yemeye gukora mbere.Yamaganye ibyo gukorana na Kayumba avuga ko nubwo yagurisha inganda afite muri Uganda yaba agifite izindi umunani muri Angola,RDC n’ahandi.

Yahakanye ko adatera inkunga RNC cyangwa ko ashaka kuba umunyapolitiki.Yavuze ko yateye inkunga RPF ya Rwigema nawe kubera ko mwabimusabye.

Aramutse akiri ikibazo ku Rwanda,inzira nziza yaba gukoresha inkiko za Uganda,agakurikiranwaho ibikorwa by’iterabwoba byamuhama tugafatira imitungo ye.Ntabwo wansubije ku ibaruwa yavugaga kuri icyo gitekerezo nakwandikiye kuwa 15 Ukwakira 2018.

Aba bantu bose bavuye muri Uganda mu minsi mike.Nashakaga kugira ngo nkumenyeshe ko nta mikoranire ya Uganda n’abo bantu.

Nkuko nakubwiye ubwo duheruka guhura ntabwo Uganda ikorana n’imitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ntabwo nigeze numva muvuga ko Uganda itera inkunga aba bantu ahubwo ibyo numvise, nibyo wambwiye ubwo duheruka guhura, ni uko ngo bakorera muri Uganda mu bikorwa byo guha akazi abantu.Ibi nibyo amakipe yombi ahuriweho akwiriye kwigaho.

Natumiye Ambasaderi Mugambagye muhuza n’abantu bacu ndetse na minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.Biroroshye kubikurikirana.Ikintu kibi n’uko abakozi b’u Rwanda bashaka gukorera inyuma ya Guverinoma ya Uganda.Numvise inkuru nyinshi ariko sinaziha agaciro keretse mbonye gihamya."

Mukankusi ushinzwe ibijyanye na dipolomasi mu mutwe w’iterabwoba wa RNC,yinjiye mu bijyanye na dipolomasi mu 2004 ubwo yari yungirije Kayumba Nyamwasa wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, nyuma akomezanya nawe mu mutwe wa RNC.


Museveni yandikiye perezida Kagame kuwa 10 Werurwe 2019

Ibitekerezo

  • KO atavuze ku Banyarwanda bariguhohoterwa mugihugu ke, ko atavuze kubafatiweyo bagiye mugisirikare kinyeshyamba aho kubagarura bakabarekura, ko atavuzemo uburyo yahuye nabayibozi ba FDLR bagafatirwa kumupaka wa Congo, nibyinshi umuntu yavuga ndumva yanditse ubusa nasubiremo ibaruwa yandike ibintu birimo ubwenge nibiba ngombwa asabe imbabazi naho ubundi yayatobye mugani wa cya Kirura n’Umwana w’Intama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa