skol
fortebet

Perezida Museveni yasabwe guha Gen. Kayihura umwanya muri guverinoma

Yanditswe: Thursday 08, Mar 2018

Sponsored Ad

Abayobozi b’ akarere ka Kisoro mu magepfo ya Uganda na bamwe mu bo mu ishyaka riri ku butegetsi NRM basabye Perezida w’ iki gihugu Yoweri Museveni guha Gen. Kale Kayihura uherutse kwirukanwa ku mwanya w’ Umuyobozi Mukuru wa Polisi umwanya muri guverinoma ya Uganda.
Akarere ka Kisoro gaherereye mu magepfo ashyira Uburengerazuba bwa Uganda gahana imbibi n’ u Rwanda gatuwe n’ abitwa Abafumbira.
Umuvugizi wa Njyanama y’ aka karere bwana Amos Hakizimana ku wa Kabiri tariki 6 Werurwe 2018 yavuze ko (...)

Sponsored Ad

Abayobozi b’ akarere ka Kisoro mu magepfo ya Uganda na bamwe mu bo mu ishyaka riri ku butegetsi NRM basabye Perezida w’ iki gihugu Yoweri Museveni guha Gen. Kale Kayihura uherutse kwirukanwa ku mwanya w’ Umuyobozi Mukuru wa Polisi umwanya muri guverinoma ya Uganda.

Akarere ka Kisoro gaherereye mu magepfo ashyira Uburengerazuba bwa Uganda gahana imbibi n’ u Rwanda gatuwe n’ abitwa Abafumbira.

Umuvugizi wa Njyanama y’ aka karere bwana Amos Hakizimana ku wa Kabiri tariki 6 Werurwe 2018 yavuze ko kwirukana Gen Kayihura ntahabwe umwanya ukomeye muri guverinoma bizacumbagiza umubano w’ aka karere n’ ishyaka riri ku butegetsi kuko Kayihura yari inkingi mu mubano wa NRM n’ akarere ka Kisoro.

Dail monitor yatangaje ko umuyobozi wungirije wa NRM Ramathan Ndikuyeza, nawe yavuze ko kwirukana Gen Kayihura ntahabwe undi mwanya ukomeye umwuka w’ ishyaka NRM wo gukorera abaturage mu buryo mu mpande zose z’ igihugu.

Yavuze ko Gen Kayihura akwiriye guhabwa umwanya w’ ubuyobozi muri Minisiteri hashingiwe ku buryo yubatse polisi y’ iki gihugu, akubaka za sitasiyo nyinshi za polisi n’ ibigo bya polisi agashakira n’ abapolisi moto n’ imodoka. Uretse n’ ibi kandi ngo yanashyizeho uburyo bwo gucunga umutekano bufasha mu gutahura ibyaha no kubirwanya bwitwa ‘community policing’.

Umujyanama w’ aho twagereranya no mu Ntara ya Nyundo akaba n’ umunyamabanga ushinzwe ubuzima Izdol Tumusime avuga ko Gen Kayihura ari inyangamugayo mu banyamurwanyo b’ ishyaka NRM haba mu nzego z’ ibanze ko ku rwego rw’ igihugu.

Ku Cyumweru tariki 4 Werurwe 2018 nibwo Perezida Museveni yirukanye ku mwanya y’ ubuyobozi Gen. Kale Kayihura wari Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda na Lt Gen Henry Tumukunde wari Minisitiri w’ Umutekano.

Nyuma y’ igihe gito Gen. Kayihura yirukanywe hamenyekanye amakuru avuga ko yarezwe mu rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC kubera ibyaha bikomeye yakoreye Abanyarwanda baba n’ ababaga muri Uganda.

Ibitekerezo

  • Wa mugani politike ni mbi,kuko ituma abayijyamo bacura abandi.Iteka isanga abantu bakomeye mu ishyaka riri ku butegetsi,bahora bategeka kugeza bapfuye.Kuki batabisa abandi?Niba se Kale Kayihura yarakoreye neza igihugu,bivuga ko abandi bo batagikoreye?Igihe cyose mu isi hazabamo Egoism (kwikunda ushaka gucura abandi),ntabwo twagira amahoro.Nkuko bible ivuga,dukeneye ubwami bw’imana ngo budukize akarengane no kwikubira.Nubwo bwatinze,buzaza nta kabuza,buhindure ibintu nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa