skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze aho agejeje amenya ururimi rw’Igifaransa

Yanditswe: Tuesday 16, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahishuye ko amaze kumenya gusoma neza Igifaransa, n’ubwo kukivuga nk’ururimi umuntu yumva bikiri ingorabahizi kuri we.

Sponsored Ad

Hari mu kiganiro kihariye umukuru w’igihugu yagiranye n’umunyamakuru Marc Perelman wa France 24 na Christophe Boisbouvier wa Radio France Internationale(RFI) ku wa gatanu w’iki cyumweru.

Umunyamakuru Christophe Boisbouvier yabajije Kagame niba ashobora kubabwira byibura ijambo rimwe ry’igifaransa, bijyanye n’uko hari amakuru bumvise ko yaganiraga mu gifaransa n’abacuti be b’abakuru b’ibihugu ubwo bari bahuriye mu nama y’umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha igifaransa OIF.

Mu kumusubiza, Perezida Kagame yavuze ko yabigerageje kandi ko ubu ashobora kugisoma neza aranguruye, gusa bikaba bikimugora kukivuga nk’uko yakabaye akivuga nk’umuntu ucyumva.

Ati”Naragerageje, naragerageje n’abacuti banjye…nyibura nshobora kugisoma ndanguruye gusa kukivuga nisanzuye nk’uko umuntu avuga ururimi yumva biracyangoye.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko abagize umuryango we barimo Mme Jeanette Kagame ndetse n’abana be bose bakivuga kubera ko bakize mu ishuri, gusa we akaba akirwana no kukimenya ku buryo nta gihindutse ibintu bishobora kuzajya mu buryo n’ubwo nta wubizi.

Ati”Mu muryango wanjye, umugore wanjye, abana banjye 4, ni njye njyenyine utavuga igifaransa, abasigaye bose barakivuga. Umugore wanjye n’abana banjye bakize mu ishuri , gusa njye ndacyarwana, gusa wenda bishobora kuziyongera n’ubwo nta wubizi.”

Kagame kandi yashimangiye ko igifaransa kitigeze gicibwa mu Rwanda ko ahubwo icyabaye ari uko cyageretsweho icyongereza, bijyanye n’uko u Rwanda ruhuriye mu muryango umwe n’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bikoresha icyongereza, kandi ibi bihugu akaba ari byo ahanini rukorana na byo ubucuruzi.

Ibitekerezo

  • Komereza aho president wacu.Ikibazo nuko Igifaransa gikomera.Urugero ni verbe "avoir":J’ai,tu as,il a,nous avons,...Gusa tujye twibuka ko kera isi yose yavugaga ururimi rumwe nkuko tubisoma muli Intangiriro 11:1.No mu isi nshya dutegereje dusoma muli 2 petero 3:13,abazarokoka ku Munsi w’Imperuka kubera ko bumvira imana,bazavuga ururimi rumwe gusa.Isi izahinduka paradizo,abantu bakundane.Kwaheli intambara,ubwicanyi,ubusambanyi,ubukene,akarengane,indwara,ubusaza,urupfu,....

    Bravo notre Président, courage !!

    Ubundi ni byiza tumenye izo ndimi zabo bavandimwe, hanyuma kuko twigana no mu mashuri tujye tubarusha, kandi tubarushirize mu rurimi rwabo, ntako bisa. Be blessed our President.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa