skol
fortebet

Perezida Putin yifurije isabukuru nziza perezida Kagame mu nama yahuje Uburusiya n’abayobozi b’Afurika

Yanditswe: Wednesday 23, Oct 2019

Sponsored Ad

Perezida w’Uburusiya Vladmir Putin yafashe ijambo yifuriza isabukuru nziza perezida Paul Kagame wujuje imyaka 62 uyu munsi.

Sponsored Ad

Perezida Putin yifurije isabukuru nziza mugenzi we Paul Kagame mu ijambo yavuze atangiza inama ya mbere yiga ku mikoranire hagati ya Afurika n’u Burusiya.

Ati “Reka mfate uyu mwanya nshimire Umuyobozi wa EAC, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame isabukuru nziza y’amavuko. Turamwifuriza ibyiza byose. Ari kwizihiza isabukuru ye hano ari kumwe n’inshuti gusa ikibabaje ni uko ari mu kazi.”

Perezida w’Uburusiya yatumiye abayobozi bose ba Afurika barimo na Nyakubahwa perezida Kagame mu nama y’iminsi iri kubahuriza mu mujyi wa Sochi, kuva uyu munsi mu rwego rwo gushimangira imikoranire hagati y’igihugu cye ndetse n’umugabane w’Afurika.

Iyi nama y’iminsi ibiri yahurije hamwe abarenga 3000 baturutse ku ruhande rw’u Burusiya n’urwa Afurika. Ibihugu bya Afurika uko ari 54, birahagarariwe aho abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 43 barimo Perezida Kagame bitabiriye, abandi bakohereza intumwa.

Mu kiganiro n’ibiro ntaramakuru Tass bya leta y’Uburusiya,Putin yavuze ko "umubano w’Uburusiya na Afurika ukomeye kandi uri gutera imbere".

Kuva mu 2015, u Burusiya bwatangiye gusinyana amasezerano y’imikoranire n’ibihugu bya Afurika, aho bwasinye ajyanye n’ibya gisirikare n’ibihugu 21 ndetse mu myaka icumi ishize ubuhahirane hagati yabwo n’uyu mugabane bwavuye kuri miliyari 5.7 z’amadolari bugera kuri 20.4 z’amadolari mu 2018.



Perezida Putin yifurije isabukuru nziza mugenzi we Paul Kagame wujuje imyaka 62

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa