skol
fortebet

Perezida wa Zambia ategerejwe mu Rwanda mu irahira rya Perezida Kagame

Yanditswe: Tuesday 15, Aug 2017

Sponsored Ad

Kuwa 18 Kanama 2017 nibwo hateganyijwe umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame uherutse gutorerwa kuyobora u Rwanda; Guverinoma ya Zambia yamaze kwemeza bidasubirwaho ko Perezida w’iki gihugu, Edgar Lungu azaba ari mu Rwanda muri uwo muhango.
Kuri uyu wa 14 Kanam 2017 nibwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zambia, Harry Kalaba, yashyize hanze itangazo rivuga ko Paul Kagame w’u Rwanda yari muri Zambia muri Kamena 2017 mu ruzinduko rw’ingirakamaro rugamije kongera ubufatanye no gukomeza (...)

Sponsored Ad

Kuwa 18 Kanama 2017 nibwo hateganyijwe umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame uherutse gutorerwa kuyobora u Rwanda; Guverinoma ya Zambia yamaze kwemeza bidasubirwaho ko Perezida w’iki gihugu, Edgar Lungu azaba ari mu Rwanda muri uwo muhango.

Kuri uyu wa 14 Kanam 2017 nibwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zambia, Harry Kalaba, yashyize hanze itangazo rivuga ko Paul Kagame w’u Rwanda yari muri Zambia muri Kamena 2017 mu ruzinduko rw’ingirakamaro rugamije kongera ubufatanye no gukomeza umubano hagati ya Zambia n’u Rwanda.

Ikinyamakuru daily-mail.co.zm ducyesha iyi nkuru cyashyize hanze iyi nyandiko igira iti “ Ni muri urwo rwego rw’imikoranire no gushyira hamwe perezida Lungu yemeye ubutumire kandi ku bw’ibyo, kuwa Kane, tariki 17 Kanama azajya mu Rwanda gushyigikira umuvandimwe na mugenzi we ndetse no guhagararira guverinoma n’abaturage ba Zambia mu birori.”

Minisitiri Kalaba akomeza avuga ko u Rwanda rufite ubukungu bwihuta ku mugabane w’Afurika no ku isi yose. Ngo n’igihugu cya Zambia cyakoze uko gishoboye mu kwihutisha gahunda z’imibereho myiza y’abaturage.

Ubwo hatangazwaga ko Perezida Kagame ariwe wegukanye intsinzi mu matora, Perezida wa Zambia yabaye umwe mu bakuru b’Igihugu bifurije mugenzi we ishya n’ihirwe muri manda y’imyaka irindwi.

Mu butumwa bwe, Edgar Lungu yacishije mu itangazamakuru rya Leta, yavuze ko kongera gutorwa kwa Paul Kagame, ari ikimenyetso no kwizerwa afitiwe n’abaturage b’u Rwanda, mu bijyanye n’imiyoborere ndetse n’icyerekezo afitiye igihugu.

Yagize ati “Njye n’abaturage ba Zambia mbivanye ku mutima, ngushimiye ku kuba warongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda.”

Yakomeje avuga ko Leta za Zambia yiteguye gukomeza gufatanya n’u Rwanda mu nzego zitandukanye zigamije iterambere ry’ibihugu byombi.

Uretse Perezida Lungu, mu bandi bakuru b’ibihugu bifurije intsinzi Perezida Kagame barimo Xi Jinping w’u Bushinwa, Perezida wa Tanzania, John Popmbe Magufuli ,Uhuru Kenyatta wa Kenya, Umwami wa Maroc Mohammed VI, Perezida wungirije w’ishyaka Popular Movement for the Liberation of Angola (MPLA) ryo muri Angola, João Lourenço, n’ Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Liberat Mfumukeko.

Perezida Lungu ubwo yari yagiye kwakira Paul Kagame ku kibuga cy’indege cya Kenneth Kaunda /Photo: Eddie mwanaleza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa