skol
fortebet

PM Murekezi wa PSD yagize icyo atangaza ku kwiyamamaza kwa Paul Kagame

Yanditswe: Saturday 22, Jul 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi uri mu ishyaka rya PSD riraharanira Demukarasi n’ imibereho myiza y’ abaturage rikaba riri mu mashyaka 8 ashyigikiye umukandida watanzwe na RPF Inkotanyi, yasabye Abanyarwanda kuzahundagazaho amajwi kuri Paul Kagame kugirango akomeza abatoze kwesa imihigo.
Mu butumwa Murekezi yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa 22 Nyakanga 2017, yavuze ko gutora Paul Kagame ari indorerwamo yo gutoza Abanyarwanda kwesa imihigo mu gihe gikwiye.
Murekezi (...)

Murekezi ubarizwa mu ishyaka rya PSD [Ishyaka riharanira imibereho myiza y’abanyarwanda] yahamije ko PSD iri inyuma ya Paul Kagame nk’uko ikomeje mu kumwamamaza mu ntara zose zigize Igihugu cy’u Rwanda.

Yagize ati :”Tora Kagame akomeze atoze u Rwanda n’abarutuye kwesa imihigo PSD tumuri inyuma.”

Mu minsi ishize, Umuyobozi w’ishyaka PSD yavuze ko gushyigikira Kagame babitewe n’iterambere n’ibikorwa yagejeje ku Rwanda atari ikibazo kandi ngo abatarabyemeye ntibabashinzwe.

Ibi Vincent Biruta unasanzwe ari Minisitiri w’umutungo kamere yabivugiye mu karere ka Rulindo mu muhango wo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame.

Yavuze ko bashyigikiye umukandida wa FPR kuko bamubonamo icyerekezo cyiza cy’u Rwanda kandi ko bagombaga gutahiriza umugozi umwe n’imbaga y’abanyarwanda yasabye ko yagumana na Perezida Paul Kagame agakomeza kubayobora

kuri uyu wa Gatandatu Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yakomereje mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa