skol
fortebet

Polisi ifunze umugabo wishe intama ya nyina, yanasanganywe udupfunyika tw’urumogi

Yanditswe: Monday 24, Jul 2017

Sponsored Ad

Inyobwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bifite ingaruka zitarangirira ku babinywa gusa ahubwo zigera no ku miryango yabo ndetse n’umuryango mugari muri rusange.
Mu bisanzwe umuryango urangwa n’ubusabane bw’abawugize kandi buri wese akagira uruhare mu mibereho yawo; ariko iyo umwe mu bawugize yishoye mu biyobyabwenge ntibiba bigishobotse ahubwo utangira gusenyuka buhoro buhoro. Abahanga bagaragaza ko abana bava mu miryango yabaswe n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose ari nabo baba bafite ibyago byinshi (...)

Sponsored Ad

Inyobwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bifite ingaruka zitarangirira ku babinywa gusa ahubwo zigera no ku miryango yabo ndetse n’umuryango mugari muri rusange.

Mu bisanzwe umuryango urangwa n’ubusabane bw’abawugize kandi buri wese akagira uruhare mu mibereho yawo; ariko iyo umwe mu bawugize yishoye mu biyobyabwenge ntibiba bigishobotse ahubwo utangira gusenyuka buhoro buhoro. Abahanga bagaragaza ko abana bava mu miryango yabaswe n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose ari nabo baba bafite ibyago byinshi byo kuvamo abakoresha ibiyobyabwenge.

Kunywa ibiyobyabwenge bitera kwangirika k’ubwonko ndetse n’urupfu; akenshi ububata ku biyobyabwenge buzana ibibazo mu miryango ku buryo abandi bagize umuryango batangira no kutigirira icyizere .

Polisi y’u Rwanda itangaza ko, gukemura bimwe mu bibazo biri mu miryango bisaba kubanza kwiga impamvu zabiteye, bimwe mu byo ikemura bikaba bifite inkomoko ku kunywa ibiyobyabwenge.

Nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira abitangaza, Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ari naryo nyirabayazana w’ibyaha byinshi birimo ihohoterwa n’amakimbirane byo mu ngo n’ibindi.

Ibi yabivuze nyuma y’ifatwa ry’uwitwa Mbarushimana Ngabo wishe intama ya nyina bivuye ku makimbirane bari bafitanye; akaba yanasanganywe udupfunyika tubiri tw’urumogi mu mufuka igihe yafatwaga.

IP Gasasira agira ati:” N’ubwo tugikora iperereza, ariko hari isano yo kwica intama no kunywa ibiyobyabwenge.”

Ubushakashatsi bwerekana ko ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge buri gihe zijya no hanze y’umuryango w’ubinywa.

Aha IP Gasasira akaba agira ati:” Abantu bashobora kugirwaho ingaruka n’uburakari bw’abanywi b’ibiyobyabwenge; hari n’igihe bamwe mu bagize umuryango w’ukoresha ibiyobyabwenge bumva bakeneye kurindwa n’amategeko ngo badahungabanywa n’ibikorwa by’uwo muntu biba bishobora no gukurikirana umuryango mu gihe cy’imyaka myinshi.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abenshi mu banywa ibiyobyabwenge bagenda barushaho kubona bari bonyine mu miryango yabo; bagahitamo kwiyunga no kubana na babandi bahuje imico cyangwa bakifatanya mu kugira uruhare mu bikorwa bibi bibangamira abandi,
Ngabo ashobora gukurikiranwa ku byaha bibiri birimo kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ubwicamatungo nk’uko bigenwa n’ingingo za 436, 593 na 598 mu gitabo cy’amategeko ahana.

Ingingo ya 436 ivuga ku ihanwa ry’icyaha cyo gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica aho igira ati:” Umuntu wese ufata nabi amatungo cyangwa inyamaswa zororerwa mu rugo, ku buryo bubangamira ubuzima bwayo, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) ariko kitarenze mezi atandatu(6)n’ihazabuy’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.Umuntu wese, ku bw’inabi kandi nta mpamvu, wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo y’undi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa