skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda irizeza umutekano mu irahira ry’Umukuru w’igihugu

Yanditswe: Thursday 17, Aug 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kurangwa n’ituze kandi bakubahiriza amategeko n’amabwiriza yose kugirango habeho umutekano usesuye cyane cyane muri iyi minsi y’irahira ry’Umukuru w’igihugu.
Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ko, kuva ibikorwa byo kwiyamamaza kugeza ku munsi w’itora, habayeho kubahiriza amategeko , akaba agira inama abaturage gukomeza uwo murongo no mu gihe cyo kwizihiza umuhango wo kurahira na nyuma yaho.
ACP (...)

ACP Badege yagize ati:” Umuhango wo kurahira nawo usanzwe uri muri gahunda y’umutekano wa mbere, mu matora na nyuma yayo kugirango ukomeze witabweho. Bijyana n’umutekano w’urujya n’uruza rw’abantu mu mihanda ndetse n’aho bakorera iminsi mikuru mu gihugu hose aho biteganyijwe ko abaturage bazakurikirira ririya rahira, n’ahandi.”

ACP Badege yavuze kandi ko ibi birori bazatuma habaho impinduka mu mikoreshereze y’imihanda mu Mujyi wa Kigali, akaba yibutsa abaturage kuzubaha no gukoresha aho bazagenda berekwa hazakoreshwa kugirango imikoreshereze y’umuhanda irusheho kugenda neza.

Abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma ndetse n’abanyacyunahiro batandukanye tutibagiwe n’ibihumbi by’Abanyarwanda bavuye imihanda yose biteganyijwe ko bazaza muri uyu muhango.

Yagize kandi ati:” Mu rwego rwo kwakira neza abashyitsi bacu, bazahabwa uburenganzira bwo guhita mbere mu mihanda imwe n’imwe minini. Umuhanda wa Kanombe-Giporoso-Gisimenti-Gishushu-Kimihurura-Mu Mujyi uzaba ukoreshwa cyane muri ubwo buryo kugeza kuwa gatandatu.”

ACP Badege yongeraho ati:” Turagira inama abatwara ibinyabiziga gukoresha indi mihanda nka Kanombe-Nyandungu-Kigali Parents-Kimironko/Mushumba Mwiza-Rwahama-Kibagabaga-Gacuriro-Utexrwa-Kinamba ukajya mu Mujyi , Nyabugogo cyangwa Poidslourd ujya Gikondo.”

Indi mihanda yakoreshwa ni uwa Kanombe-Busanza-Kabeza-Niboye-Sonatube-Rwandex-Kanogo ujya Nyamirambo, Mu Mujyi rwagati cyangwa Kinamba na Kacyiru.

Nanone yagize ati:”Iyi mihanda yindi ni iyo kwifashishwa n’ibinyabiziga biteganyijwe ko bizaba ari byinshi no kugabanya ibibazo abakoresha umuhanda bahura nabyo. Izaba iriho abapolisi bazafasha bakanayobora abayikoresha.”

Yaboneyeho guhamagarira abazaza kwitabira uyu muhango bavuye mu gihugu hose batwaye ibinyabiziga, kubahiriza amategeko y’umuhanda kandi imodoka zabo zikaba zujuje ubuziranenge kugirango hirindwe impanuka iyo ari yo yose yakomoka ku burangare .”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa