skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yatangaje ibihano bikarishye bizajya bifatirwa abantu basindira mu ruhame

Yanditswe: Monday 16, Sep 2019

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi CP JB Kabera,yatangarije mu kiganiro Waramutse Rwanda gica kuri RTV mu gitondo, ibihano bikarishye bizajya bifatirwa abaha cyangwa bakagurisha inzoga abana ndetse n’abasindira mu ruhame.

Sponsored Ad

Nubwo kunywa inzoga byemewe mu Rwanda,Polisi y’igihugu yibukije abakunda kunywa agasembuye ko gusindira mu ruhame ari icyaha ndetse itangaza ibihano bikarishye bigeye kuzajya bihabwa abanyoye nzobya.

Polisi y’igihugu yavuze ko ba nyir’utubari n’amahoteri bagomba gushishoza neza kuko itegeko rivuga ko umuntu wese uha cyangwa ugurisha ibisindisha umwana aba akoze icyaha iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’amezi 3 kugeza kuri 6 n’ihazabu y’amafaranga 100,000 kugeza kuri 200,000.

Polisi y’igihugu yongeye gutangaza ko gusindira mu ruhame ari icyaha gihanishwa igifungo kiri hagati y’iminsi 8 n’amezi 2 ndetse n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 20,000 kugeza ku bihumbi 100,000.

Nyuma yo gushyiraho ibihano bikarishye ku bashoferi batwara basinze,polisi y’igihugu yiyemeje no kuzajya ifatira ibihano abasindira mu ruhame.

Ibitekerezo

  • Nibabishyire Mubikorwa Uzi Gusanga Umumama Agaragurika Mumuhanda!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa