Mu gitondo cy’uyu wa 5 Nyakanga 2020, Polisi y’u Rwanda yavuze ko umurobyi witwa Ndagijimana Sylvestre leta y’u Burundi yatangaje ko yashimuswe, yarasiwe n’inzego z’umutekano ku kiyaga cya Cyohoha mu Karere ka Bugesera.
Tariki ya 3 Nyakanga ni bwo Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu Burundi yatangaje ko tariki ya 1 muri uku kwezi, ingabo z’u Rwanda zashimutiye umurobyi witwa Ndagijimana Sylvestre ku kiyaga cya Cyohoha, ku musozi wa Kiri, Komini ya Rugabira mu Ntara ya Kirundo. Icyo gihe ngo humvikanye urusaku rw’amasasu.
Polisi y’u Rwanda mu itangazo imaze kunyuza kuri Twitter yatangaje ko inzego z’umutekano zakoraga uburinzi ku kiyaga cya Cyohoha ibihugu byombi bihuriyeho, zahuye n’umugabo utaramenyekanye wari ufite umuheto n’imyambi.
Polisi ikomeza ivuga ko inzego z’umutekano zashatse kumufata, arabyanga, ahubwo atangira kuzirasa imyambi. Iti: “Nta yandi mahitamo yari ahari uretse kumurasa.” Uyu mugabo yararashwe arapfa, umurambo we ukaba warajyanwe mu Bitaro bya Nyamata kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Iby’iraswa ry’uyu murobyi ritangajwe nyuma y’aho kuri uyu wa 4 Nyakanga 2020 hatangajwe urundi rupfu rw’impunzi ebyiri z’u Burundi ziba mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe. Izi mpunzi zarashwe na Polisi y’u Rwanda, ubwo zinjizaga ibiyobyabwenge mu Rwanda.
Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.
Imbuga nkoranyambaga ze:
Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter