skol
fortebet

Polisi yafashe amakarito 50 y’amasashe ya pulasitiki n’amaduzeni 20 y’inzoga yo mu masashe

Yanditswe: Saturday 29, Jul 2017

Sponsored Ad

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze ku itariki 26 z’uku Kwezi ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi yayifatiyemo amakarito 50 y’amasashe ya pulasitiki ; ibi bikorwa bikaba bigamije gufatanya n’izindi nzego kurwanya iyinjizwa ryayo mu gihugu no guca ikoreshwa ryayo.
Amasashe ya palasitiki abuzanijwe mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2008. Aya makarito yayo 50 yafatiwe ku cyambu cya Ryamujyanye kiri mu kagari ka Nyagatovu, mu murenge wa Mubuga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i (...)

Sponsored Ad

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze ku itariki 26 z’uku Kwezi ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi yayifatiyemo amakarito 50 y’amasashe ya pulasitiki ; ibi bikorwa bikaba bigamije gufatanya n’izindi nzego kurwanya iyinjizwa ryayo mu gihugu no guca ikoreshwa ryayo.

Amasashe ya palasitiki abuzanijwe mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2008. Aya makarito yayo 50 yafatiwe ku cyambu cya Ryamujyanye kiri mu kagari ka Nyagatovu, mu murenge wa Mubuga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko ifatwa ryayo ryaturutse ku makuru yahawe Polisi ko hari abayinjiza mu gihugu banyuze kuri icyo cyambu.

Yagize ati ,"Polisi imaze kubona ayo makuru yafashe ingamba zo kuyabafatana; ariko bakibona Polisi barirutse barayata. Uretse ayo masashe, Polisi yabatesheje kandi amaduzeni 20 y’inzoga yo mu masashe itemewe mu Rwanda yitwa Sky Blue."

Yavuze ko Polisi ikomeje gushaka abinjije izo nzoga n’amasashe mu gihugu; kandi aboneraho gusaba buri wese kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gutanga umusanzu mu kubirwanya atungira agatoki Polisi ababikora.

CIP Kanamugire yibukije ko amasashe ya pulasitiki yangiza ibidukikije; maze asaba buri wese kwirinda kuyinjiza mu gihugu no kuyakoresha.

Umuntu ugurisha amasashe ya pulasitiki atabyemerewe ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000) nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 433 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko umuntu wese ukoresha isashe ikozwe muri pulasitiki ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) kandi akamburwa iyo sashe. Iyo habaye isubiracyaha, igihano cyikuba kabiri (2).

Mu rwego rwo kurushaho gufatanya n’izindi nzego kurengera ibidukikije, Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe kurwanya iyangizwa ry’ibidukikije n’ibyaha bibikomokaho (Environmental Protection Unit - EPU).

CIP Kanamugire yongeye kwibutsa ko gifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda ikinyobwa cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n’ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize, ndetse n’ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro; kimwe n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa nk’uko biteganywa n’Umugereka wa I w’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa