skol
fortebet

Polisi yagaruje amayero 300,000 yari yibwe n’umukozi w’ibiro by’ivunjisha

Yanditswe: Sunday 30, Jul 2017

Sponsored Ad

Itariki ya 29 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda yagaruje amayero 300,000 yari yibwe n’umukozi w’ibiro by’ivunjisha byitwa UAE Exchange Company bikorera mu karere ka Nyarugenge, uyu mukozi akaba yitwa Nkubito Alexis.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yasobanuye uko byagenze avuga ati:”Ku itariki ya 27 Nyakanga, uyu mukozi shebuja (nyiri UAE Exchange Company) yamubwiye kohereza amayero Miliyoni eshatu mu Buhinde, we yohereza Miliyoni ebyiri na (...)

Sponsored Ad

Itariki ya 29 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda yagaruje amayero 300,000 yari yibwe n’umukozi w’ibiro by’ivunjisha byitwa UAE Exchange Company bikorera mu karere ka Nyarugenge, uyu mukozi akaba yitwa Nkubito Alexis.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yasobanuye uko byagenze avuga ati:”Ku itariki ya 27 Nyakanga, uyu mukozi shebuja (nyiri UAE Exchange Company) yamubwiye kohereza amayero Miliyoni eshatu mu Buhinde, we yohereza Miliyoni ebyiri na magana arindwi, abagombaga kuyakira babona bohererejwe atuzuye, nibwo bahamagaye uwagombaga kuyaboherereza barabimubwira, nawe ahita aza gutanga amakuru kuri Polisi, anavuga ko uyu Nkubito atohereje amayero yose nk’uko yari yayamuhaye, nibwo twahise tumufata

SP Hitayezu yavuze ko Nkubito akimara gufatwa yahise yemera ko yohereje amayero atuzuye, akavuga ko yahise ahamagara umuvandimwe we witwa Nkubana Pierre utuye mu karere ka Gatsibo akayamuha ngo abe ayamubikiye, ari naho Polisi yamusanze agasubiza aya mayero uko ari ibihumbi Magana atatu nta na rimwe riravaho.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba abahuye n’ikibazo bose guhita batanga amakuru, kuko atuma ibyo bibwe bifatwa. Yavuze ati:”Abaturage bamenye ko gutangira amakuru ku gihe bituma byorohera Polisi gukora perereza kandi bigatanga umusaruro nk’uko uyu wari wibwe yahise atanga amakuru amayero ye akaba yarahise agaruzwa.”

SP Hitayezu yanasabye abakozi cyane cyane abafite aho bahurira n’amafaranga kuba inyangamugayo no kudashaka gukira vuba cyane cyane ababikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko iyo bafashwe babihanirwa, asoza anabasaba kutikuraho ikizere abakoresha babo baba babagiriye.

Mu gihe iperereza rikomeje, Nkubito abaye afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa