Polisi yashyikirije Ibiro by’ivunjisha amayero 300,000 yafatanye abari bayibye

Amakuru   Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 3 August 2017 Yasuwe: 172

Ku itariki ya mbere Kanama uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yashyikirije uhagarariye Ibiro by’ivunjisha byitwa UAE Exchange Rwanda LTD amayero 300,000 byari byibwe nyuma y’aho abakekwaho ubu bujura bayafatanwe mu mpera z’icyumweru gishize.

Igikorwa cyo gusubiza aya mayero cyabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali kiri i Remera, mu karere ka Gasabo, aho Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yayashyikirije uhagarariye ibi Biro by’ivunjisha, Naghoor Riyaz.

Amaze gusubizwa aya mayero, Naghoor yagize ati,"Natangajwe n’imikorere n’ubunyamwuga bya Polisi y’u Rwanda, kuko aho mbamenyeshereje ko twibwe, mu masaha macye bahise batumenyesha ko amayero yacu bayabonye."

Yakomeje agira ati,"Byarantangaje kuko nyuma y’amasaha 6 gusa bahise batumenyesha ko bayabonye, ubu ni ubutumwa ku bandi bashoramari ko mu Rwanda Polisi y’u Rwanda ikora neza kandi ko hari umutekano."

Naghoor yagize kandi ati,"Ndashishikariza abandi bashoramari bagenzi banjye kuza gushora imari yabo mu Rwanda kuko hari umutekano. Iyo hari ikibazo icyo ari cyo cyose kikubayeho ukagishyikiriza Polisi, uba wizeye neza ko gikemuka vuba. Ndi umugabo wo kubihamya"

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo aya mayero yibwe n’umukozi w’ibi biro by’ivunjisha witwa Nkubito Alexis.

Nkubito yari afite umugambi wo kohereza miliyoni eshatu z’amayero muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Mujyi wa Dubai, aho kuyohereza yose yohereza miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana arindwi andi arayatwara.

Uwagombaga kwakira aya mayero wari uri i Dubai ni we wabwiye Naghoor ko amayero amugezeho atari ayo yagombaga kwakira.

Nagor yagize ati,"Tumaze kubimenya twahise tubimenyesha Polisi, na yo iraza ireba muri Kamera zicunga umutekano (Closed-Circuit Television-CCTV) zacu, ni bwo bahise bakeka uyu Nkubito."

Polisi y’u Rwanda yahise itangira iperereza, ari na bwo yamenye ko aya mayero Nkubito yayahaye murumuna we witwa Nkubana Pierre utuye Gatsibo, bajyayo bayamusangana yose, aba bombi bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera.

SP Hitayezu yashimye ubuyobozi bwa UAE Exchange Rwanda LTD kuba bwaratangiye amakuru ku gihe, kuko byafashije Polisi y’u Rwanda mu iperereza ryatumye aba bakekwa bafatwa.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Diane yongeye gusaba Kagame kubafungura, Adeline avuga ko batatoroka...

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Ukwakira...
18 October 2017 Yasuwe: 4581 5

Menya impamvu abatuye ahubatswe umudugudu w’ ikitegererezo i Huye bawise...

Abahawe amazu mu mudugudu w’ ikitegererezo wubatswe mu murenge wa Simbi n’...
8 October 2017 Yasuwe: 2004 0

Uganda: Imfungwa irwariye mu bitaro nyuma yo kumira ibihumbi 50 by’...

Sengigwa Sendodie ufungiye mu gihugu cya Uganda arwariye mu bitaro bya...
4 October 2017 Yasuwe: 972 0

Kwa Sebarinda babonye umwana wabo baherukaga muri Jenoside

Sebarinda Leonard n’ umuryango batuye mu murenge wa Ntarama mu Karere ka...
4 October 2017 Yasuwe: 5214 0

U Rwanda na Malawi barimo kwiga ku ngingo yo kohererezanya abakekwaho...

Guverinoma y’ u Rwanda n’ iya Malawi bari mu biganiro biganisha ku gusinya...
3 October 2017 Yasuwe: 630 0

‘Imiyoborere myiza ni ukwegera umuturage ukamenya imibereho ye’...

Guverineri w’ intara y’ amagepfo Mureshyankwano Marie Rose yasuye abaturage...
1 October 2017 Yasuwe: 279 0