skol
fortebet

Polisi yasubije Rutongo Mines ibiro 540 bya Gasegereti byafatanwe ukekwa kuyagura n’abayibye

Yanditswe: Friday 28, Jul 2017

Sponsored Ad

Ku itariki 26 z’uku kwezi Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo yashyikirije Rutongo Mines Limited ibiro 540 bya Gasegereti yafatanye umugabo witwa Habanabakize Elias ukekwa kuyagura n’abayibye iyi Kompanyi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko ayo mabuye y’agaciro yafatiwe mu rugo rw’uyu mugabo w’imyaka 28 y’amavuko ruri mu kagari ka Migendezo, mu murenge wa Cyunuzi.
Yongeyeho ko ifatwa ry’ayo mabuye ribaye nyuma (...)

Sponsored Ad

Ku itariki 26 z’uku kwezi Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo yashyikirije Rutongo Mines Limited ibiro 540 bya Gasegereti yafatanye umugabo witwa Habanabakize Elias ukekwa kuyagura n’abayibye iyi Kompanyi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko ayo mabuye y’agaciro yafatiwe mu rugo rw’uyu mugabo w’imyaka 28 y’amavuko ruri mu kagari ka Migendezo, mu murenge wa Cyunuzi.

Yongeyeho ko ifatwa ry’ayo mabuye ribaye nyuma y’igihe gito iyi Kompanyi iregeye Polisi ko yayibwe; bityo ko nyuma yo kugezwaho icyo kirego yagenje icyo cyaha kugeza iyafatanye Habanabakize; hanyuma iyashyikiriza ba nyirayo.

IP Gasasira yagarutse ku buryo uyu mugabo yayafatanwe agira ati,"Polisi yabonye amakuru ko agura akanacuruza amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko, isaka inzu ye; hanyuma isangamo ibyo biro 540 bya Gasegereti ."

Yagize ati "Ubwo Habanabakize yafatanwaga ayo mabuye y’agaciro yasabwe ibyangombwa birimo ibimwemerera kuyagura no kuyagurisha ntiyagira na kimwe yerekana. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ayo mabuye y’agaciro yafatanwe (Ibiro 540 bya Gasegereti) ari aya Rutongo Mines Limited."

Yavuze ko uyu mugabo afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Murambi; naho ibyo biro 540 bya Gasegereti bikaba byarashyikirijwe ubuyobozi bw’iyi Kompanyi; kandi ko bwashimye Polisi ku buryo yakurikiranye ikirego bwayigejejeho kugeza ifashe ibyo yibwe n’ukekwa kubigura, ndetse ikabiyishyikiriza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yibukije ko nta muntu wemerewe kugura cyangwa gucuruza amabuye y’agaciro atanditse mu bitabo by’ubucuruzi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 10 y’Amabwiriza ya Minisitiri w’Umutungo Kamere No 002/2012/MINIRENA yo ku wa 28/03/2012 agena uburyo bw’iyubahirizwa ry’ubuziranenge bw’amabuye y’agaciro mu karere.

Ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuyey’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa