skol
fortebet

Polisi yatahuye andi mayeri y’abinjizaga urumogi muri Rubavu

Yanditswe: Tuesday 18, Jul 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagaragariye abinjiza urumogi bakoresheje amayeri atandukanye ngo badafatwa, dore ko hari abarutwaraga mu bihaza bigize abacuruzi babyo, aho babitoboraga neza ku mutwe maze bagakuramo iby’imbere bakuzuzamo udupfunyika twarwo nyuma bagasubizaho neza agace babaga bakuyeho, abaruzengurutsaga umubiri wabo bakabyambariraho, abaruhekaga mu mugongo ukagirango ni abana bahetse, ababitwaraga mu cyansi nk’amata, ababitwaraga mu nkweto, mu ngofero ndetse n’abakuraga (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagaragariye abinjiza urumogi bakoresheje amayeri atandukanye ngo badafatwa, dore ko hari abarutwaraga mu bihaza bigize abacuruzi babyo, aho babitoboraga neza ku mutwe maze bagakuramo iby’imbere bakuzuzamo udupfunyika twarwo nyuma bagasubizaho neza agace babaga bakuyeho, abaruzengurutsaga umubiri wabo bakabyambariraho, abaruhekaga mu mugongo ukagirango ni abana bahetse, ababitwaraga mu cyansi nk’amata, ababitwaraga mu nkweto, mu ngofero ndetse n’abakuraga imyuka mu mapine y’igare bakarushyiramo bakayasunika, ubu noneho hari abasigaye baruzana bakohereza imbere ababacungira ngo barebe ko nta nzego z’umutekano ziri mu nzira.

Polisi y’u Rwanda iragira inama ababitunda n’abakoresha aya mayeri kubireka, kuko amayeri yabo azwi. Abatazabireka bamenye ko igihe icyo ari cyo cyose bazafatwa bakabihanirwa.

Mu rwego rwo gukomeza gahunda yo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yataye muri yombi abagabo 2, umwe witwa Rucamubicika Medard w’imyaka 40 na Ngizwenimana Faustin w’imyaka 25, bakekwaho gukwirakwiza urumogi mu baturage, bakaba barafatiwe mu mudugudu w’urumuri, akagari ka Kivumu Umurenge wa Gisenyi bafite ibiro 10 byarwo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yavuze ko ifatwa rye ryaturutse ku makuru Polisi y’u Rwanda yahawe n’abaturage avuga ko ashobora kuba ari mu batunda urumogi.

Yavuze ati:”Nyuma y’aho baboneye ko amayeri yabo twayatahuye, uyu Rucamubicika yifashishije Ngizwenimana wari ufite moto RC 648 Q, amujya imbere akamurebera ko nta nzego z’umutekano ziri mu nzira, ariko kuko abaturage bari baramutanzeho amakuru, natwe twakoresheje ubundi buryo turabafata, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje.

CIP Kanamugire yaboneyeho umwanya wo guhamagarira abishora mu icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha kubireka, kuko utazabireka atazatinda kugerwaho n’ingaruka mbi kubera ibihano biteganywa n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa