skol
fortebet

Polisi yataye muri yombi impunzi 25 bakurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge

Yanditswe: Wednesday 26, Jul 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yamaze kwemeza yataye muri yombi bamwe mu mpunzi z’Abarundi yafatiye mu nkambi y’i Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe mu Ntara Y’Iburasirazuba, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Polisi yavuze ko ifunze abagera kuri 25 bakurikiranyweho gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge. Ngo harimo n’abo yafunze badafite ibyangombwa byuzuye by’impunzi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Bosco Dusabe yatangaje ko aba bose bafungiye kuri stasiyo ya Polisi mu Karere ka Kirehe (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yamaze kwemeza yataye muri yombi bamwe mu mpunzi z’Abarundi yafatiye mu nkambi y’i Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe mu Ntara Y’Iburasirazuba, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Polisi yavuze ko ifunze abagera kuri 25 bakurikiranyweho gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge. Ngo harimo n’abo yafunze badafite ibyangombwa byuzuye by’impunzi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Bosco Dusabe yatangaje ko aba bose bafungiye kuri stasiyo ya Polisi mu Karere ka Kirehe n’i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Yatangaje ko Polisi yakoze igikorwa cyo gusaka mu nkambi ku itariki ya 22 Nyakanga 72017 "kigamije gukumira no gushaka abanyabyaha, kuko yari ifite amakuru ko iyo nkambi yaba irimo abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge".

IP Dusabe yabwiye Kigalitiday ati:"Twahasanze ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano n’ubwo bitari byinshi cyane,hafashwe abantu 32 harimo n’abatujuje ibyangombwa ".

Ati:"Ubu abagera kuri barindwi bamaze kurekurwa kandi iperereza ku bandi 25 basigaye rirakomeje".

Ngo igikorwa cyo gusaka mu nkambi gisanzwe kibera n’ahandi mu gihugu , kandi ngo gikorwa mu rwego rwo gukumira ibyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa