skol
fortebet

Prezida Museveni yagize umuhungu we umujyanama we

Yanditswe: Tuesday 10, Jan 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yagize umuhungu we Maj Gen Muhozi Kainerugaba, umujyanama wa Perezida mu bya gisirikare.
Ni mugihe umufasha wa Perezida Museveni, Janet Kataaha Museveni ari Minisitiri w’ uburezi kuva mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize.
Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Lt. Col. Paddy Ankunda yatangarije ibi ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru ndetse anatangaza ko UPDF iza gushyira ahagaragara itangazo rijyanye n’izi mpinduka.
Gen. Wamala we yagizwe Umunyamabanga (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yagize umuhungu we Maj Gen Muhozi Kainerugaba, umujyanama wa Perezida mu bya gisirikare.

Ni mugihe umufasha wa Perezida Museveni, Janet Kataaha Museveni ari Minisitiri w’ uburezi kuva mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize.

Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Lt. Col. Paddy Ankunda yatangarije ibi ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru ndetse anatangaza ko UPDF iza gushyira ahagaragara itangazo rijyanye n’izi mpinduka.

Gen. Wamala we yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imirimo nubwo igihe yahamagawe kuri telefoni n’umunyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, yamubwiye ko ataramenya iby’izo mpinduka.

Yagize ati “Urebye, nibwo nkibyuka. Mutegereze itangazo ry’ubuyobozi.”
Maj Gen David Muhoozi wari Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka ni we wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda kugeza ubu.

Perezida Museveni kandi yahinduriye umwanya umuhungu we Maj Gen Muhoozi Kainerugaba wayoboraga ingabo zidasanzwe (Special Forces Commander), amugira Umujyanama wa Perezida udasanzwe ushinzwe ibikorwa.

Uyu mwanya umuhungu we yari afite, uwuriho aba afite inshingano zirimo umutekano w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ibindi bikorwa bya gisirikari mu gihugu biba birinzwe bikomeye.


Umuhungu wa Museveni, Maj Gen Muhozi Kainerugaba n’ umufasha we Charlotte Kutesa Kainerugaba

Lt Col Don Nabaasa wazamuwe mu ntera agahabwa ipeti rya Colonel, ni we wahise ufata uyu mwanya wari uriho umuhungu wa Museveni.
Maj. Gen Mbadi wamaze igihe kinini arinda Perezida Museveni, we yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo Wungirije.

Lt Gen Charles Angina wari wungirije Gen Katumba na we yahinduriwe imirimo maze agirwa Komanda wungirije ushinzwe ibikorwa n’umutungo.

Brigadier Peter Elwelu wari Komanda wa Diviziyo ya kabiri iherereye i Mbalala yazamuwe mu ipeti agirwa Major General and Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka.
Gen Elwelu amaze iminsi mu itangazamakuru kuko ari we wayoboye ingabo zagabye igitero ku ngoro y’Umwami wa Rwenzururu cyahitanye abasaga 100.

Mu zindi mpinduka, Brig Okiding wayoboraga ingabo za Uganda muri Somalia yongerewe ipeti agirwa Major General maze ashingwa kuyobora ingabo zirwanira ku butaka zikoreshe ibitwaro birasa kure (Commander Field Artillery).

Brigadier Charles Bakahumura wari ushinzwe ubutasi bwa gisirikari yahinduriwe imirimo agirwa ushinzwe ibikoresho.

Brig Mugyenyi na we yongerewe ipeti agirwa Major General maze agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa