skol
fortebet

Pro-Femmes Twese Hamwe yabwiye ibanga abagore bahatanira kuba Abadepite

Yanditswe: Monday 13, Aug 2018

Sponsored Ad

Abagore 177 bemerewe na Komisiyo y’Amatora kwiyamamaza mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka, babwiwe ko ibanga rizatuma batorwa ari ukwigirira icyizere no kugira intego mu byo bavugira imbere y’inteko itora mu gihe bari kwiyamamaza.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere abakandida bahatanira kuba Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, baba abigenga, abo mu mitwe ya Politiki ndetse n’abo mu byiciro byihariye, batangiye urugendo rwo kwiyamamaza.

Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe ku bufatanye n’Inama Nkuru y’Igihugu y’abagore ndetse n’abafatanyabikorwa bayo bagiriye inama abagore bemejwe nk’abakandida mu matora y’Abadepite, mu biganiro by’iminsi ibiri bigamije kubunganira mu myiteguro yo kwiyamamaza.

Ibi biganiro byasojwe mu mpera z’icyumweru gishize byari bikubiye mu byiciro bine by’ingenzi aribyo: Ubuyobozi, Uburyo bwo kwiyamamaza, Kuvugira mu ruhame n’Uburyo bwo kwakira neza ibivuye mu matora.

Aba bagore babwiwe ibanga bazakoresha biyamamaza banabwirwa ibanga ry’umuyobozi mwiza ariryo “Kuvuga neza ururimi urimo gukoresha, gukoresha amagambo akomeye kandi avuze byinshi, gukoresha amagambo asanzwe amenyerewe, kudakoresha imvugo isobetse, gukoresha amagambo arata ibigwi.”

Ku bijyanye n’uburyo bwo kwiyamamaza babwiwe ibyo bagomba kuzitwararika birimo ‘Gutegura imigabo n’imigambi bagaragaza ko bahagarariye abaturage, gusobanukirwa itegeko rigenga amatora, kwigirira no kwiyubakamo icyizere, gusuzuma neza ubutumwa utanga ubuhuza na Politiki y’Igihugu, uko ugaragara ku munsi wo kwiyamamaza, gukoresha imvugo isobanutse ngufi yumvwa, kandi irasa ku ntego, kwiyambaza inzego zibishinzwe iyo bibaye ngombwa.”

Aba bagore bibukijwe ko bagomba kuzubahiriza igihe giteganyijwe, kubahiriza amategeko ya Komisiyo y’amatora, gukoresha neza uburyo bw’ihanahanamakuru buteganyijwe (Radiyo, TV, inyandiko ngufi, kwirinda kwirarira no gusezeranya imbaga ibidashoboka, gutega amatwi ibibazo bakubaza no kwibuka gushimira abaguteze amatwi.

Igihe cyanditse ko, Impirimbanyi mu kurwanya ruswa n’akarengane akaba n’Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yibukije abagore ikizaba kibajyanye mu nteko.

Ati “Ntimuzaba mugiye gukora ubuvugizi muzaba mugiye gutora amategeko no kugenzura Guverinoma […] mu gihe cyo kwiyamamaza muzabwire abaturage ibyo mugiye kubakorera ntimuzivuge ibigwi sibyo bazaba bakeneye.”

Abagore bahatanira kuba abadepite bitabiriye ibiganiro by’iminsi ibiri babwirwa ibanga bakoresha biyamamaza

Umuyobozi w’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, Kanakuze Jeanne d’Arc, yabwiye aba bagore ko igihugu cyabahaye amahirwe bakwiye kuyabyaza umusaruro.

Yagize ati “Icyerekezo cy’ubuyobozi burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika buha amahirwe angana abanyarwanda bose hagamijwe kugera ku iterambere ribereye bose. ‘Umugore arabishoboye’ by’umwihariko abagore b’abanyarwandakazi bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bahawe n’ubuyobozi bw’Igihugu cyabo.”

Yakomeje asobanura ko ‘Umugore arabishoboye’ ari gahunda yatangijwe n’Impuzamiryango Pro –Femmes Twese mu mwaka wa 2003, aho abagore bifuza kujya mu mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye n’abazirimo bahabwa amahugurwa kugira ngo barusheho gutanga umusaruro mu nzego zifata ibyemezo bakoramo.

Uwamahoro Solange, ni umwe mu bavuga ko banyunzwe n’ibiganiro bitandukanye bahawe. Ati “Hari byinshi twungutse tutari tuzi bizadufasha cyane mu gihe cyo kwiyamamaza kandi bizabera impamba abazagira amahirwe bagatorwa.”

Mu Cyumweru gishize Komisiyo y’Amatora yatangaje ko mu bantu 539 batanze kandidatire zabo bashaka kwiyamamaza mu matora y’Abadepite ateganyijwe mu kwezi gutaha, abagera kuri 521 ari bo babyemerewe, abandi 18 barabyangirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa