skol
startimes

Prof. Shyaka Anastase yavuze ko insengero zemerewe kwakira 50% by’ubushobozi bwazo ndetse ko atari zose zemerewe gufungura

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 2 November 2020 Yasuwe: 1082

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yatangaje ko umwanzuro wafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Ukwakira 2020, ku byerekeye abantu bemerewe kujya mu nsengero, utemerera insengero zose gufungura, ko ahubwo uvuga ko insengero zujuje ibisabwa, zagenzuwe n’inzego zibishinzwe, ari zo zemerewe kwakira 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.


Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 27 Ukwakira 2020, yanzuye ko “Insengero zemerewe gukomeza gukora kugeza ku gipimo cya 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu”.

Hari bamwe mu baturage bumvise uyu mwanzuro bakibwira ko bivuze ko insengero zose zemerewe gukora, ariko zikakira 50% by’abantu zajyaga zakira.

Mu kiganiro Minisitiri Shyaka yagiranye na RBA, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 kitararanduka mu gihugu, ari nay o mpamvu ingamba zo kukirinda zigomba gukomeza, haba mu nsengero ndetse n’ahandi.

Yavuze ko uwo mwanzuro wafashwe n’Inama y’Abaminisitiri usobanura neza ko insengero zemerewe kwakira abayoboke ari izasuwe n’inzego zibishinzwe, zigasanga zujuje ibisabwa.

Yagize ati “Izo nsengero zifungura zigakora ni izemewe, ni izagenzuwe, zigasanga ibyo byose zisabwa bihari. Iriya 50% rero ntabwo ivuga insengero zose uko zakabaye, iravuga zazindi zujuje ibisabwa, zujuje amabwiriza ajyanye no kwirinda Covid-19”.

Minisitiri Shyaka kandi yavuze ko n’izo nsengero zifunguye, zigomba gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, arimo guhana intera, gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa n’izindi.

Yavuze ko umubare w’abajya mu nsengero wongerewe kuko byagaragaye ko icyorezi kigenda kigabanuka, ariko ko bidakuraho ko abantu bakomeza ingamba zo kwirinda.

Minisitiri Shyaka kandi yavuze ko insengero zikomeza kugenzurwa, ku buryo n’izitarafungura nizimara kugaragaza ko zujuje iibisabwa na zo zizagenda zifungurwa.

Minisitiri Shyaka kandi yanagarutse ku nsengero zari zagaragaje ko zujuje ibisabwa zikemererwa gufungura, ariko nyuma zikaza kurenga ku mabwiriza zikongera gufungwa.

Ati “Ibyo ni ibisanzwe ni gahunda zisanzwe, hari igihe zimwe na zimwe zagiraga gutya zigatsikira, nk’uko n’abandi bose batsikiye bahabwa ibihano, ariko ibyo bihano na byo bigira aho bitangirira n’aho birangirira, iyo ibihano birangiye zirongera zigafungura zigakora, iyo bitararangira ni ugukomeza nyine ibyo bihano kugira ngo abantu bose dukomeze dukeburane, tutaza kwibagirwa ibintu by’ingenzi ugasanga tugize ibibazo bikomeye”.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyarugenge:Yashikuje umuntu igikapu cyarimo ibihumbi birenga 600 Polisi...

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 05 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda...
7 November 2020 Yasuwe: 4365 0

Abakora massage mu Rwanda bemerewe gutangira imirimo

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko ahantu hakorerwa massage...
6 November 2020 Yasuwe: 1217 0

Abakora ubucuruzi bworoheje bwambukiranya imipaka ya Rubavu na Goma...

Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bo mu karere ka Rubavu no mu mujyi...
6 November 2020 Yasuwe: 1187 0

Min. Mme Ingabire Paula mu banyarwandakazi 3 bari ku rutonde rw’Abanyafurika...

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Mme Ingabire Paula ari mu...
5 November 2020 Yasuwe: 1858 0

Kigali:Abanyeshuri bari mu gihirahiro nyuma yo kumva ko Kaminuza bigagaho...

Ku gicamunsi cyo kuwa gatatu kuri kaminuza yigenga ya Kigali Institute of...
5 November 2020 Yasuwe: 2146 1

Nyarugenge: Abaturage batejwe impungenge n’abakobwa b’ingufu bakingirwa...

Abakobwa b’ingufu n’amabandi yambura akanakubita abaturage, agakingirwa...
5 November 2020 Yasuwe: 8666 1