Pro- Femmes Twese Hamwe yishimiye itorwa rya Mushikiwabo

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 13 October 2018 Yasuwe: 449

Profemmes Twese Hamwe yishimiye itorwa rya Mushikiwabo

Abanyamuryango b’ Impuzamiryango Pro- Femmes Twese Hamwe batanaje ko bashimishijwe n’ inkuru nziza y’ uko Louise Mushikiwabo yatsindiye kuyobora Umuryango w’ ibihugu bikoresha ururimi rw’ Igifaransa.

Kuri uyu wa 12 Ukwakira nibwo bwa Mbere mu mateka umunyarwanda yatorewe kuyobora Francophonie. Iyi nkuru yashimishije abatari bake bari na Pro- Femmes Twese Hamwe yavuze ko ari ishema ku Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru iyi mpuzamiryango yavuze ko iyi ntsinzi ni umusaruro uturuka ku miyoborere myiza ya Repubulika y’ u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame yubatse ubushobozi bw’ umugore, imuha ijambo ituma yigirira icyizere.

“Pro-Femmes Twese Hamwe ihaye impundu Madamu Louise Mushikiwabo, kandi imwifurije ishya, ihirwe n’ umugisha w’ Imana mu mirimo ye mishya

Mushikiwabo ibiro azakoreramo biri I Paris mu Bufaransa, azatangira imirimo muri Mutarama 2019.

Mu bandi bishimiye intsinzi ya Mushikiwabo harimo Dr Nkossazana Dlamini Zuma wahoze ayobora komisiyo y’ umuryango w’ Afurika yunze ubumwe. Yavuze ko ‘ubumwe bw’ Afurika bushobora kuyigeza mu bushorishori’(in unity Africa can climb to heights).

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

U Rwanda rwanyomoje amakuru yashinjaga ingabo zarwo kwicira abantu 2 ku...

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda,ku munsi w’ejo taliki ya 25...
26 May 2019 Yasuwe: 910 1

Ifoto y’umunsi:Perezida Kagame na Museveni bahuriye mu irahira rya Ramaphosa...

Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame na Museveni wa Uganda...
25 May 2019 Yasuwe: 9397 0

Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde yahaye isezerano rikomeye Prezida Kagame...

Narendra Modi waraye yongeye gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde,...
24 May 2019 Yasuwe: 1654 0

Igihugu cya Uganda n’u Burundi byagize icyo bivuga kuri Sankara wamennye...

Igihugu cya Uganda cyasubije ku makuru yahishuwe na Nsabimana Calixte...
24 May 2019 Yasuwe: 11309 0

Inzobere muri politiki n’abashakashatsi bagiye guhurira i Kigali mu nama yo...

U Rwanda rugiye kwakira inama ikomeye izahuriramo inararibonye...
23 May 2019 Yasuwe: 846 0

HUYE:Misigaro n’ umugore we Mariya bitabye Imana bagasiga umwana wabo mu...

Misigaro Charles wari ufite imyaka 67 n’ umugore Maniraguha Mariya bitabye...
23 May 2019 Yasuwe: 6543 0