skol
fortebet

PSD yamamaje Paul Kagame uhatanira kuyobora u Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe: Friday 14, Jul 2017

Sponsored Ad

Muri kongere y’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage (PSD) yateranye ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kamena, Komite ya Biro politiki yaryo yafashe imyanzuro irimo kuba nta mukandida uzariturukamo mu matora y’Umukuru w’igihugu maze bemeza ko bagomba gutanga Kagame bashingiye ku bigwi byamuranze.
Ubwo Perezida Kagame yari mu bikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017 mu karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo, Abarwanashyaka ba PSD bagaragaje gushyira (...)

Sponsored Ad

Muri kongere y’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage (PSD) yateranye ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kamena, Komite ya Biro politiki yaryo yafashe imyanzuro irimo kuba nta mukandida uzariturukamo mu matora y’Umukuru w’igihugu maze bemeza ko bagomba gutanga Kagame bashingiye ku bigwi byamuranze.

Ubwo Perezida Kagame yari mu bikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017 mu karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo, Abarwanashyaka ba PSD bagaragaje gushyira umukandida batanze barangajwe imbere n’ubuyobozi bwabo.

Ubwo yatangiraga kwiyamamaza, Perezida Kagame yashimye abaturage bitabiriye, anafata agapapuro asoma amashya yose yemeye kwifatanya na FPR Inkotanyi imaze ku ubutegetsi imyaka 23.

Muri ayo mashyaka harimo na PSD yemeje ko izashyigikira umukandida wa Paul kagame mu buryo budacagase.

Umukandida H.E Kagame yashimye byimazeyo amashya yashyigikiye FPR Inkotanyi arimo “Uhereye kuri PSD, PL, PDS, PDI, UDPR, PSL, PPC, PSP ariko ndashimira n’andi atari hano ku zindi mpamvu. Ari Green Party ari n’irindi naryo Imberakuri.”

Perezida wa PSD, Dr Vincent Biruta aherutse kuvuga ati “Twashatse umukandida tubona ukwiye kuba yayobora igihugu mu myaka irindwi iri imbere yaba aturuka muri PSD, cyangwa ahandi…Kandi twe amatora y’Umukuru w’Igihugu ntabwo tuyafata nk’umukino ngo ni uko igihe cyageze ngo tuzane abantu dushyire hariya gusa; tureba inyungu z’igihugu, tukareba icyo abayoboke b’ishyaka bifuza, hanyuma tugakurikiranya ibyemezo dutyo.”

Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD),Dr Vincent Biruta, yitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’umukandida wa FPR Inkotanyi bashyigikiye mu matora


Ibitekerezo

  • njye mbona ibi arukuduteza abazungu bari kwiyamamaza ahubwo amajwi bakayaha FPR naho gushaka umugati gurya wapi

    Abazungu nibo bakugaburira? natwe turakora tukababho ntamvungure baduha sha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa