skol
fortebet

RAB yabuze ibisobanuro imbere ya PAC ku isoko yatubuye rikava kuri miliyari imwe rikaba enye

Yanditswe: Tuesday 17, Sep 2019

Sponsored Ad

Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Kugenzura Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) ntibanyuzwe n’ubusobanuro bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB),kubera isoko batanze rya miliyari 4.258 Frw, kandi ryari ryarateganyirijwe kuzatwara miliyari 1.968 z’ amafaranga y’ u Rwanda.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri taliki 17 Nzeri 2019, abayobozi b’ Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi RAB, bari imbere ya Komisiyo ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta PAC.

Babazwaga ku makosa y’imicungire itanoze yagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y‘umwaka wa 2017/2018.

Imbere y’iyi komisiyo, abayobozi ba RAB ntiborohewe no kubona ibisubizo batanga ku isoko batanze rya miliyari 4.258 z’amafaranga y’u Rwanda kandi yari yarateganyirijwe kuzatwara miliyari 1.968 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abagize PAC bagaragaje ko iryo soko ryarengejeho amafaranga akabije, ku ijanisha rya 116.3% by’ayari yarariteganyirijwe.

Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc ahera aho abaza RAB icyabiteye, ngo isoko rirengeho amafaranga yikubye hafi inshuro 4.

Ati “Mukwiye kwicara mukagira icyo mukora, kuko ntabwo mwagumana ibi bintu. Ntabwo ari PAC yonyine itabyemera, n’umuntu wese ukunda Igihugu wabona iyi mikorere ya RAB yavuga ngo oya .”

RAB ntiyabonye ibisubizo hafi ndetse byageze aho Perezida wa PAC Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome abibutsa ko bamaze iminota bafite indangururamajwi badasubiza.

Akomeza gushimangira ko bakeneye ibisubizo bifatika kuri iki kibazo.

Ati “Duhere kuri iki cya miliyari imwe na miliyoni 900 zabyaye miliyari 4 na miliyoni 258 gute? Raporo iracyari mbisi ibibazo biracyari byinshi cyane. Ariko uburyo mutubura amafaranga iyaba byashobokaga ngo mutubure na BNR abanyarwanda bose bayaboneho.’’

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Karangwa Patrick, wagaragaraga nk’utungurwa n’ibiri kuvugwa muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta nta bisubizo byinshi yabonye byo guha Abadepite.

Icyakora yemeye ko ibyabaye byose byatewe n’amakosa yakozwe yo gutanga amasoko atabanje gukorerwa isesengura’.

Yizeza ko bafashe ingamba ko ibi bitazasubira.

Ati “Ingamba twafashe ni uko mu masoko yose y’uyu mwaka mu byo dusaba ko byongerwamo harimo gusesengura amasoko mbere y’igihe.”

Ibi bisobanuro nabyo ntibyanyuze Abadepite bakomezaga kwerekana ko amasoko yatanzwe mu buryo butubahirije amategeko yagendeyemo imari nyinshi y’Igihugu.

Ku rundi ruhande bakanagaragaza ko hakwiye kuzakorwa isuzumwa niba RAB nta myenda ibereyemo igihugu.

Haranuganugwamo ruswa mu itangwa ry’amasoko.

Perezida wa PAC Dr. Ngabitsinze Jean Chrisostome ati “Iminsi y’igisambo irabaze.’’

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro yibukije abayobozi ba RAB ko imikorere mibi nk’iyi itari iy’ubu, yifashisha umugani ko umuntu atayoberwa umwibye nubwo atamenya aho amuhishe.

Ati “Baca umugani ngo ntuyoberwa ukwibye , uyoberwa aho aguhishe.”

PAC nayo yungamo yibutsa iby’iminsi y’igisambo.

Perezida Ngabitsinze Jean Chrysostome ati “Ariko nakongereho n’ubundi ngo iminsi y’igisambo ni ingahe? Ni 40 njyewe ndabivuze.”

Imvugo z’aba bayobozi bombi zigaragaza ko nta gushidikanya amafaranga y’umurengera agera kuri miliyari 3 yanyujijwe mu masoko atemewe yanyerejwe kandi ababikoze bakaba bagomba kubiryozwa.

RAB kandi mu byo yananiwe gusobanura harimo aho bari barateganyije kubaka Karambi Irrigation Center yagombaga gutwara ingengo y’imari ya miliyoni 225 y’amanyarwanda ariko nyuma ibukubiye mu masezerano bizwi nka ‘contract’ bikabusana n’ibyanditse kuko hari handitseho miliyari imwe na miliyoni 122 n’ibuhumbi 227 n’amafaranga 300.

RAB yagaragarijwe ko isabwa ibosobanuro byinshi, yananenzwe kudatanga raporo ku gihe.

Urugero rwatanzwe ni ku nkunga ya Banki y’Isi yari yemereye iki kigo ariko iyisaba kubanza kubona Raporo nta makemwa ariko bikaba bitaragezweho.

Bamwe Badepite bagaragaje ko RAB igomba kuzagaruka gutanga ibisobanuro kuri iyi raporo ikubiyemo byinshi yanenzweho byiganjemo ibyo gutanga amasoko adateganyijwe.

Ikibazo cyo gutanga amasoko mu buryo butubahirije amategeko ntabwo ari bishya muri iki kigo cya RAB.

Mu mwaka wa 2014 Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko muri iki kigo hari amasoko agera kuri 50 afite agaciro ka miliyoni zisaga 40 yatanzwe mu buryo butateguwe kandi n’uburyo yakoreshejwemo ntibugaragazwe.

Muri 2018 naho RAB yatanze amasoko agera ku icyenda mu buryo butateguwe, aho umukozi ushinzwe itangwa ry’amasoko yavuze ko ayo masoko aba aje atunguranye kandi akenewe bigatuma iki kigo kiyatanga mu buryo butunguranye.

Byatumye Abadepite batiyumvisha uko hagira ikintu gitungura ikigo kinini nka RAB kigatanga amasoko yatwaye amafaranga arenga miliyoni 800.

RAB ikoresha ingengo y’imari ya Leta ingana na miliyari 16 ku mwaka, aya akaba ari yo mafaranga Umugenzuzi w’Imari ya Leta akurikirana muri iki kigo.

Inkuru ya Flash.rw

Ibitekerezo

  • Ni byiza gukurikira itangwa ry`amasoko rwose muri RAB kuko harimo ibibazo bikomeye nk`ubu ngo hashobora kuba hari company imwe rukumbi ikoreshwa mu kubungabunga ibishanga no kubyitaho mu Rwanda kandi bigakorwa nta mapiganwa abaye. Niba ari ukuri nibigenzurwe rwose ibyo bintu bikosorwe

    Amakuru tujya twumva yo gutanga amasoko yo muri RAB niba yaba ari ukuri byaba biteye ubwoba. Nk`ubu ngo hashobora kuba hari Company imwe rukumbi imaze imyaka igera nko kuri itatu ikora yonyine imirimo yo kubungabunga no kwita ku bishanga mu Rwanda hose. Kandi ibyo bigakorwa nta piganwa ribaye nibura ngo hashyiremo lots zinyuranye n`abandi banyarwanda bafite ubuzobere muri ibyo bintu babone amahirwe yo guteza imbere igihugu cyabo n`abo nabo bose bakorere hamwe kandi mu buryo bwa competition kuko nicyo cyatuma igihugu cyacu twese gitera imbere.

    Amakuru tujya twumva yo gutanga amasoko yo muri RAB niba yaba ari ukuri byaba biteye ubwoba. Nk`ubu ngo hashobora kuba hari Company imwe rukumbi imaze imyaka igera nko kuri itatu ikora yonyine imirimo yo kubungabunga no kwita ku bishanga mu Rwanda hose. Kandi ibyo bigakorwa nta piganwa ribaye nibura ngo hashyiremo lots zinyuranye n`abandi banyarwanda bafite ubuzobere muri ibyo bintu babone amahirwe yo guteza imbere igihugu cyabo n`abo nabo bose bakorere hamwe kandi mu buryo bwa competition kuko nicyo cyatuma igihugu cyacu twese gitera imbere. Ibyo bintu nibigenzurwe neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa