Radio Ubuntu Butangaje mu bujurire yatsinzwe mu rubanza yaregagamo RURA na RMC

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 28 May 2019 Yasuwe: 681

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ikirego Umuyobozi wa Radio Amazing Grace(Radio Ubuntu butangaje), Gregg SchooF, yarezemo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ndetse n’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) ku ifungwa ry’iyi radiyo burundu.

Tariki ya 09 Ukwakira 2018, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Gregory Brian Schoof atsinzwe mu kirego yari yaruregeyemo Ikigo k’Igihugu gishinzwe kugenzura imwe mu mirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rumutegeka guha kiriya kigo indishyi ya 500 000 Frw kuko yagishoye mu manza zidafite ishingiro.

Umwanzuro wabanje gufatwa n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA wari uwo gusaba imbabazi Abanyarwanda mu gihe kitarenze amasaha 12 uhereye igihe icyemezo cyatangarijwe, ubuyobozi bugafunga radiyo mu gihe cy’ukwezi kumwe, bukanishyura amande ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Gusa ubuyobozi bwa Amazing Grace ntibwabikoze, kugeza ubwo Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rufashe umwanzuro wo kuyambura uburenganzira bwo gukora isakazamakuru.

Umuyobozi wa Amazing Grace ukomoka muri Amerika Schoof yahise ajyana RURA na RMC mu rukiko, avuga ko izo nzego zamurenganyije zikamufungira radiyo kandi bitari mu bubasha bwazo ahubwo ari ubw’inkiko. uyu muyobozi yanavuze ko atagombaga kubwirwa gusaba imbabazi kandi atari we wakoze icyaha, uretse ko atemera ko na Niyibikora yakoze icyaha cyatuma radiyo ifungwa kuko ngo nta rukiko rwabimuhamije.

Mu Ukwakira umwaka ushize Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ikirego Schoof aregamo RURA ndetse n’icyo aregamo RMC nta shingiro bifite. Uwo mwanzuro yawujuririye mu rukiko rukuru, narwo kuri uyu wa Kabiri rwongera gutesha agaciro ikirego cye.

Uyu munsi Urukiko Rukuru rwajuririwe n’uyu muyobozi wa Radio Amazing Grace, rwatangiye rugaruka ku byaranze imiburanire y’impande zombi. Umucamanza yavuze ko ibyakozwe na RURA ndetse na RMC byose byari byubahirije amategeko bityo ko ubujurire bw’umuyobozi wa Radio Amazing Grace budafite ishingiro.

Urukiko rukuru rwavuze ko Radio Amazing Grace yagombaga kubanza gukora ibyo yasabwe na RURA, yabihanirwa kandi yabikoze ikabona kujya mu nkiko.

Umucamanza w’Urukiko Rukuru yategetse ko Radio Amazing Grace yishyura RURA ibihumbi 350 Frw [aho kuba 500 000 Frw yari yemejwe n’urwisumbuye rwa Nyarugenge] ikanishyura igihembo cy’Umunyamategeko wunganiye RURA kuko yashowe mu manza mu buryo bw’amaherere.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Byari ibirori ubwo Rwandair yerekezaga mu mujyi wa Tel Aviv bwa mbere...

Abagenzi benshi bakoze urugendo rwa mbere rwo kwerekeza mu mujyi wa Tel...
25 June 2019 Yasuwe: 2152 0

Kigali: Ibihumbi by’abitabiriye inama babwirwa ko barayisaruramo amadolari...

Abantu babarirwa mu bihumbi bazindukiye kuri Kigali Convention Center...
25 June 2019 Yasuwe: 4147 1

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Mbere tariki 24 Kamena...

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Kamena 2019, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe...
24 June 2019 Yasuwe: 3856 0

Nyarugenge: Imodoka ya Coaster yabuze Feri igonga imodoka nyinshi zari...

Imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya kompanyi itwara abagenzi ya RFTC,yabuze...
24 June 2019 Yasuwe: 5307 1

U Rwanda rwungutse inkura 5 z’umukara rwakuye I Burayi

Ku nshuro ya mbere mu mateka habaye iyimurwa ry’inkura z’umukara eshanu...
24 June 2019 Yasuwe: 2012 0

Perezida Kagame yasabye abanyaburayi kugabanya kumva ko bari hejuru mu...

Nyakubahwa perezida Paul Kagame yasabye ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi...
24 June 2019 Yasuwe: 1953 1