skol
fortebet

RDF yasimbuje umutwe w’abaganga bari mu butumwa muri Santarafurika

Yanditswe: Friday 11, Aug 2017

Sponsored Ad

Umutwe w’abasirikare b’abaganga ba RDF hamwe n’ababafasha mu kazi bahagurutse i Kigali ku kibuga cy’indege kuri uyu wa 10 Kanama 2017 berekeza mu butumwa bw’amahoro mu Santarafurika.
Uyu mutwe ugizwe n’abantu 70 bagiye gusimbura bagenzi babo bamaze igihe cy’umwaka bari mu butumwa aho bakoreraga akazi mu Bitaro by’Ingabo z’u Rwanda bikorera mu mutwe ubungabunga amahoro wa Loni mu gihugu cya Santarafurika.
Abagiye mu butumwa bahawe impanuro n’Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen (...)

Sponsored Ad

Umutwe w’abasirikare b’abaganga ba RDF hamwe n’ababafasha mu kazi bahagurutse i Kigali ku kibuga cy’indege kuri uyu wa 10 Kanama 2017 berekeza mu butumwa bw’amahoro mu Santarafurika.

Uyu mutwe ugizwe n’abantu 70 bagiye gusimbura bagenzi babo bamaze igihe cy’umwaka bari mu butumwa aho bakoreraga akazi mu Bitaro by’Ingabo z’u Rwanda bikorera mu mutwe ubungabunga amahoro wa Loni mu gihugu cya Santarafurika.

Abagiye mu butumwa bahawe impanuro n’Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Jacques Musemakweli, ku itariki 8 Kanama 2017, mu Kigo cya gisirikare i Kanombe.

Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka yabwiye abasirikare bagiye mu kazi kurangwa n’ikinyabupfura bakirinda ihohotera rishingiye ku gitsina. Ati“ Ihohotera rishingiye ku gitsina ni icyaha gikomeye mu ngabo z’u Rwanda kimwe no mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye aho mugiye gukorera akazi mu gihe kingana n’umwaka.. mufite inshingano yo kurengera isura nziza y’igihugu cyacu, muzirikana kugira ikinyabufupfura cyo ku rwego rwo hejuru, mugahesha agaciro ibendera hamwe n’umwambaro wa gisirikare w’igihugu. Mugomba kwibungabungira umutekano wanyu uko bikwiye muzirikana ko ibice muzakoreramo bifite umutekano muke”

Col Dr Jean Chrisostome Kagimbana, ugiye kuyobora Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika yavuze ko biteguye gukora akazi kabajyanye mu butumwa. “Turiteguye gutunganya ubutumwa butujyanye kuko tumaze amezi atatu yose turi mu myitozo n’amahugurwa twakoreye mu Ishuri rya Gisirikare i Gako, adutegurira akazi tugiyemo”, Ibitaro bya Gisirikare byo ku rwego rwa 2 bifite abaganga 20 barimo ab’inzobere.

Ku rwego rwa Loni, ibi bitaro byo ku rwego rwa 2 biba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi nibura barenga 40 ku munsi, bigomba kuba bifite ibitanda bitatu byo gufasha abarwayi barembye, no gufasha abakomeretse bakabaha ubufasha bw’ibanze mbere yo kubohereza ku rundi rwego rw’ubuvuzi.

Umutwe w’abaganga basoje ubutumwa bakaba bageze ku Kibuga cy’indege cya Kigali ku wa 10 Kanama, mu masaha ya nyuma ya sa sita. Bakiriwe n’umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Wilson Gumisiriza.

Yashimiye abavuye mu butumwa akazi keza bakoze mu gihe cy’umwaka bamaze mu butumwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa