skol
fortebet

REB yahinduye uburyo abanyeshuli batsinze ibizamini bya Leta bahabwaga ibigo by’amashuli bakomerezaho

Yanditswe: Thursday 03, Jan 2019

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi cyatangaje ko kitazongera guhamagara abayobozi b’amashuli ngo baze gutoranya abanyeshuli baziga ku bigo byabo ahubwo bizakorwa na REB ubwayo.

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye,Dr Munyakazi Isaac, yavuze ko nyuma yo gutangaza amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuli abanza n’icyiciro rusange,REB izikorera igikorwa cyo guha abanyeshuli batsinze ibigo bagomba gukomerezaho amasomo aho kwitabaza abayobozi b’ibigo by’amashuli bitandukanye mu Rwanda.

Yagize ati “Abanyeshuri barahabwa imyanya mu bigo by’amashuri mu gihe kitarambiranye, bizakorwa na REB, nta bwo bizakorwa uko byari bisanzwe ngo abayobozi b’amashuri baze kwihitiramo abanyeshuri batsinze neza.

Nta bwo abayobozi b’amashuri bazongera kwitoranyiriza abanyeshuri batsinze neza ngo abe ari bo bahabwa, ubu abanyeshuri bose bazasaranganywa imyanya mu bigo byose bya Leta n’ibifatanya nayo ku bw’amasezerano, ibyo bizakorwa na REB, mu minsi mike cyane tuzaba tumaze gushyira ahagaragara buri mwana n’ishuri azajya kwigamo.”

Minisiteri y’Uburezi ntiratangaza amanota fatizo azashingirwaho mu gutanga imyanya mu mashuri ku bana batsinze ibizamini bya Leta, aho bivugwa ko REB izabitangaza mu minsi iri imbere.

Munyakazi yasabye abanyeshuri kwitegura kuzishimira imyanya bazahabwa na REB kuko bizakoranwa ubushishozi kugira ngo buri wese abashe kwiga neza.

Ibitekerezo

  • Twasabaga REB ko yadufasha ibyo bigakorwa vuba kugirango ababyeyi bitegure mu minsi mike isigaye kandi tugasaba REB gusobanura icyo Aggregate z’amanota abana babonye barangije amashuri abanza kimwe n’icyiciro rusange icyo bisobanuye kugirango ari ababyeyi ari abanyeshuri bamenye neza amanota babonye muby’ukuri. Aggregate ntigaragaza neza urugero umwana yatsindiyeho. Urugero niba umwana yarabonye inota rimwe muri Maths byaba bivuze ko yabonye angahe ku ijana mubibazo 35 bya Maths umwana yakoze arangiza amashuri abanza. Murakoze m’ukuzatanga umucyo no gukuraho urujijo.

    Njye ndikwibaza niba mu gutanga ibigo REB itazareba ku bigo umwana yasabye nibura kuko umwana asaba ikigo bigendeye kubyamufasha,ikindi byajya biba byiza bagiye koko bagaragaza amanota umwana yagize muri buri soma aggregate ya 1 ni interval ariko umwana asigara yibaza amanota aba ya gize

    Urakoze cyane Rwigemera kutubariza nibadusobanurire iby’aggregates .Ariko ubundi ni ngombwa gukoresha ibintu bijimijeee bitorohera abana n’ababyeyi kubyumva? Uko byari bisanzwe abana bahabwa amanota abariye ku 100 ko buri wese yabyumvaga kuki byahinduwe?Uzi ko n’abarimu benshi batabasha kubisobanurira ababyeyi usibye kuvuga ngo uwagize make niwe uba yatsinze neza?
    Icyo nshima ni uburyo gukosora byihuse, gutanga ibigo nabyo nizeye ko bizakorwa vuba kandi neza.
    Abayobozi b’ibigo by’amashuri barusheho kuzirikana ko bakira ibibondo bifite hagati y’imyaka 10 na 12 nyamuneka bajye bita ku bana ibintu byo kumva inkuru z’abana barwara bagapfira ku mashuri kubera kutitabwaho,abenshi barakibuka Ikirezi Melissa waguye muri Stella Matutina i Shyorongi na Cyuzuzo Noella waguye muri Immaculee Conception i Save, n’ababyeyi babo ntibamenyeshwe ko umwana arwaye bagahamagarwa yapfuye, abana barwarira imirire mibi ku ishuri, ibituntu kubera kutarya ntibakurikiranwe birababaje cyane. Gusa n’ababyeyi bajye bategura abana bajyende hari intambwe bateye ku kwimenya no kwiyitaho no kwakira imibereho mishya yo ku ishuri, byorohereze abarezi ku mashuri.

    Muri primaire hari akajagari muri gahunda y’amasomo icucitse n’abarimu benshi babaca imbere, usanga bigisha bahushura, byacanze abana ntibagifata ibyo biga mu mutwe usanga icyo yize muri uku kwezi yaranagitsinze muri test y’uko kwezi, mu kwezi gutaha ntaba akikibuka kuko batagitinzeho uko bikwiye bagasimbukira ku bindi vuba. Aha ba nyakubahwa babishinzwe mubikosore kuko nta reme ry’uburezi ryaboneka ku bana biga batya. Bivuna ababyeyi bashaka abandi barimu bishyura nabyo bikagira ingaruka ku mwana. Usanga abana benshi bavuga indimiiii ariko wabaza umwana wiga p 6 mala mu mutwe akakwaka telephone ngo akoreshe calculatrice.

    U Rwanda rumeze nk’umuntu ufite umuliro (Uburezi) wanjya kumuvuza ukamujyana muri magendu (ihuzagurika ry’uburezi) Ikibazo nibaza ni kuki amavugururwa akorwa ahora atarenza imyaka 10? azaza akurikiyeho akazajya ajyana nayo ho nka 10%? Byicwa nande? Byemerezwahe? Ibaze nakazi umuntu akora aba évalué umwana akeneye bulletin ye kugirango amenye ukuntu agomba kwisubiraho ku isomo iri niri yagize angahe? Ntabwo bigoye kereka niba turi mu matora ya Kongo.

    kurebavikigo

    Nasabaga REB ngo nanje imbe ikigo kuko natsinze nagize 51agrepate ariko ntakigo bashyiyeho ubu ndimugihirahiro mbaye mbashimiye (my code 0303110OLC1352018)

    amabaruwa rwose y’ibigo twayabuze knd twaratsinze neza pe

    turimo kubireba hakaza amanota gusa ntakigo kiriho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa