skol
fortebet

Reba amagambo ateye agahinda wa mukobwa wiyahuriye ku nyubako yo kwa makuza yabanje kwandika ku mbuga nkoranyambaga[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 08, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umukobwa witwa Hatangimana Scolastique w’imyaka 25 y’amavuko,wiyahuriye ku nyubako ya Makuza Peace Plaza nyuma akaza gupfira mu bitaro bya CHUK hashyizwe hanze ubutumwa butandukanye yagiye ashyira ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram mbere yo kwiyahura.

Sponsored Ad

Nkuko umwe mu nshuti z’uyu mukobwa yabitangarije ikinyamakuru UMURYANGO,hari amagambo Scolastique yagiye ashyira kuri Status ye ya Whatsapp mbere ho y’umunsi yuko yiyahura aturutse mu igorofa rya kane mu nyubako iherereye mu mugi izwi nko nko kwa Makuza.

Iyi nshuti ya Scolastique,amwe mu magambo yagejejeho UMURYANGO yavuze mbere yuko ajya kwiyahura mu nyubako yo kwamakuza aragir’ati "Abo nabaniye nabi nabo nakomerekeje namwe mumbabarire,abampemukiye mutere intabwe mwicuze ubuzima dufite ku isi burebure!Hahirwa ugenda adafite umugayo".

Scolastique kandi akaba yanditse kuri Status ya Whatsapp ati "Nifuza umutima ukomeye udakomeretswa cyangwa ngo ukorweho n’ibiza,nifuza inshuti zimenya ko umutima ari nkundi .izimvura aho kumvusha,izinyubaka aho kunsenya".

Kandi uyu mukobwa akaba yari yanavuze ku muryango we n’abavandimwe be,aho yanditse agir’ati "Umuryango mubi,abavandimwe gito namwe mbifurije guhinduka".

Andi makuru agera ku kinyamakuru UMURYANGO nuko uyu mukobwa yari amaze iminsi ari kumwe n’itsinda ry’abantu bari mu masengesho yo gusengera ibibazo yari yabagejejeho byari bimwugarije,nubwo byaje kurangira nubundi kwihangana bimunaniye agahitamo kwiyahura.

Hatangimana Scolastique w’imyaka 25 yashizemo umwuka nyuma yo gusimbuka agwa hasi aturutse mu igorofa ya kane mu nyubako ya Makuza Peace Plaza iri mu mujyi wa kigali rwagati.

Hatangimana wagarutsweho na benshi kubera uku kwiyahura, yavutse tariki 14/03/1994, avukira ku Muhororo mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Uburengerazuba.

Nyina na se n’abavandimwe be batanu babishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mukobwa wari umaze ukwezi kumwe avutse arokokana na mukuru we wari ufite imyaka ibiri y’amavuko.

Hatangimana yarezwe n’umubikira witwa Patricia wamufashije kujya kwiga mu Buhindi mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Amashuri abanza yayize ku Gisenyi mu kigo cy’imfubyi yabagamo,ayisumbuye yayize kuri ADEC i Gatumba muri Ngororero, ariko ngo yakundaga guhura n’ihungabana bitewe n’ibikomere yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.




Ubwo yahanukaga mu nyubako yo kwa Makuza ubutabazi bwahise buhagera atarashiramo umwuka


Iyi niyo nyubako izwi nka Makuza Peace Plazza yahanutsemo

Ibitekerezo

  • Uyu mwana w’umukobwa ababaje abantu benshi cyane.Niyigendere nta kundi.Uko bigaragara,uriya muhungu yandikiye "yakinishaga umutima we " nkuko yabyanditse.Mwibuke wa mukobwa wo muli Rwampara nawe uherutse kwiyahura kubera umuhungu babanye igihe kinini hanyuma akamuta agafata undi mukobwa.Ndetse hari umuhungu uyu munsi wiyahuye muli Nyabugogo kubera ko yasanze Fiyanse we aryamanye n’undi mugabo muli Hotel yo mu Gatsata.Bakobwa,nimureke ibyo mwita ngo "muri mu rukundo" n’abahungu.Icyo bashaka iyo mukibahaye bahita babata,bamwe mukiyahura.Mwibuke ko ari icyaha kizabuza ubuzima bw’iteka abantu millions na millions.

    Ndi umwe mu abacitse Ku icumu gusa nababajwe n’uyu muvandimwe nifuzaga niba bishoboka ko ubutabera bwakurikirana ikibazo cy’uyu mwana .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa