skol
fortebet

Reba amarira y’abantu bagiye bashora Amamiliyoni muri Supermarketings n’icyatumye BNR na RIB babihagurukira

Yanditswe: Thursday 06, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, rutangaza ko rugifite abayobozi babiri ba Supermarketings Global Ltd ikora ubucuruzi bw’amafaranga burimo uburiganya (Cripto-Currency scam), bakaba bagifunzwe bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’uburiganya, aho ngo mu gihe gito bari bamaze gucuza rubanda amafaranga arenga miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda. Amarira ni menshi kuri bamwe mu bari barashoyemo ayabo, Banki Nkuru y’u Rwanda nayo igaragaza ingaruka zikomeye kwishora mu bintu nk’ibi biteza abaturage n’igihugu.

Sponsored Ad

Kuwa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2019, nibwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi umuyobozi wa Supermarketings Global Ltd, inatangaza ko ubucuruzi bakora butandukanye n’ubwo basabiye ibyangombwa muri RDB, inasaba abaturarwanda kwirinda ababashora mu bucuruzi bugamije kubambura imitungo yabo bababeshya inyungu nyinshi mu gihe gito.

Kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kamena 2019, umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi, yatangarije itangazamakuru ko ubu abafunzwe ari babiri bafatanyije gushinga iyo kompanyi. Abo ni Jean Bosco Nsengiyumva na Israel Uwizeyimana. RIB yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko iperereza bakoze rigaragaza ko bari bamaze kwambura rubanda arenga 79.000 by’amadolari, ni ukuvuga asaga miliyoni 70 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

Kuva itabwa muri yombi ry’aba bantu ryatangira gutangazwa, benshi bagiye bagaragaza ko bahombye amafaranga menshi. Hari bamwe beruriye ikinyamakuru Ukwezi ko bafashe inguzanyo, abandi bafunga ibikorwa bakoraga kugirango babashe kubona amafaranga bashora muri Supermarketings kuko babonaga harimo amafaranga menshi cyane y’inyungu.

Umwe mu baganiriye n’Itangazamakuru ni umwarimu. Avuga ko ku kigo akoraho bafite koperative y’abarimu bagenzi be bishyira hamwe bakizigamira, ugize ikibazo bakamuguriza. Avuga ko yashoye amafaranga 120.000 yari afite akabona arimo kunguka cyane, nyuma akaguza iyo koperative amafaranga y’u Rwanda 800.000 ndetse akagurisha n’ikibanza yari afite akuzuza miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani (1.800.000 Frw) yose akayashoramo ariko bakaba barahise babifunga ubu akaba ameze nk’umusazi. Avuga ko Leta ibababariye yareka bakabanza bakabikuza ayabo ubundi bakabifunga kuko abenshi bahombye.

Undi waganiriye n’Itangazamakuru yari asanzwe acuruza imyenda mu mujyi wa Kigali. Avuga ko amaze kubwirwa n’inshuti ye yizeye uburyo ubwo bucuruzi bwunguka, yahise areka ibyo yakoraga yiyegurira SuperMarketings. Yagize ati:“Nasise ngurisha ibyo nari naranguye mbiha umucuruzi mugenzi wanjye ansubiza amafaranga ubundi mwegurira iby’ubucuruzi ayo ampaye yose agera kuri miliyoni enye nyashora muri SuperMarketings. Hatagize igikorwa ngo Leta itudohorere n’abandi bose bashoyemo ayabo tubanze tuyakuremo, ubuzima bwaducanga kuko nta kindi nsigaranye cyantunga n’umuryango wanjye”

Abaganiriye bose n’itamgazamakuru bahamya ko ubu ari ubucuruzi abantu benshi bari barimo kwitabira cyane bavuga ko bwunguka bidasanzwe kandi ko uwashoyemo amafaranga, mu mezi ane aba ashobora kunguka inshuro eshatu z’ayo yashoze ntacyo yakoze kindi. Nyamara abayashoyemo bose, usanga bahuriza ku kuba n’ubwo babarirwa inyungu nyinshi ku munsi, nta wari wabashije kugaruza ayo yatanzemo yose.

Bimwe mu byo wamenya kuri ubu bucuruzi bituma BNR na RIB bakangurira rubanda kubwirinda

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, ivuga ko ubusanzwe umuntu wemerewe gukora ubucuruzi bw’amafaranga, aba afite uruhushya yahawe na BNR cyangwa ikigo cy’Imari n’imigabane mu Rwanda. Ivuga ko abakora ubu bucuruzi butemewe, batangira bashishikariza abantu kubwinjiramo vuba, babatera ubwoba ko nibatinda bazasanga abandi baramaze kubabana abakire.

BNR ivuga ko ubucuruzi bushingiye ku gushishikariza ababwinjiramo kuzana abandi bantu, byanze bikunze bubamo ubutekamutwe kuko iyo abantu bose bamaze kubwinjiramo, abajyamo nyuma babura abo bafata kuko umubare munini uba waramaze kubwitabira, bityo bamwe bakabura amafaranga yabo.

BNR ivuga ko uretse abahomba amafaranga, binateza ibibazo mu nshuti no mu miryango aho usanga abantu bapfa n’abandi ko babinjiye babizeza inyungu y’umurengera bikarangira bahombye n’utwo bari barashoyemo.

BNR ivuga kandi ko bamwe baguza amafaranga muri Banki bakayajyana muri ubu bucuruzi bikazarangira bagiranye ibibazo n’ababaguriza bikanatuma batakaza icyizere kuburyo ubutaha nta banki yazabaguriza ngo bakore ibikorwa bibateza imbere. Ishoramari nk’iri kandi, ngo rinatuma agaciro k’ifaranga ry’igihugu kajekajega kuko usanga bushorwa mu mafaranga y’amahanga.

Ikindi gikomeye kinagaragazwa n’amarira ya bamwe mu bahombejwe na SuperMarketings, ni uko abantu bakomeje kubwishoramo ku bwinshi, igihugu cyazasigara nta bantu gifite bakora imirimo ibyara umusaruro wagiteza imbere, bakajya mu bikorwa biri mu muyaga bitagira icyo bimariye ubuzima rusange bw’abaturage. Urugero niba umuhinzi aretse gushora mu buhinzi, umunyonzi akagurisha igare akarishora muri ibi, uwacuruzaga imbuto igishoro akagishyira muri ibi, uwasudiraga, uwadodaga cyangwa uwakoraga undi murimo w’amaboko akabireka akishora muri ubu bucuruzi, byazatuma ibikorwa by’ubukungu rusange bw’igihugu budindira bidasanzwe.

Ibitekerezo

  • Bibuke na Alliance in motion global yaduteranyije ninshuti, yo yaka na menshi, ahubwo namba na supermarketings bungukaga ntanumuntu uzanye,alliance wisshyura 198k utazana ukujya munsi ugataha. Niba BNR irwanya ibya pyramid alliance imyaka imaze yagafunzwe. Yo inacuruza imiti ngo ivura indwara zose.

    Nange mu mezi ashize hari umuntu wabinshishikarije ndamunanira ,kuko ibintu byihuta gutyo nta n’imvune bigira high risks!

    Nibabareke bakuremo ayabo hanyuma babakuremo

    Muzabafate bafite ibiro mumugi kwa Rubangura muri 14 baba bifungiranye mubiro

    Muzabafate bafite ibiro mumugi kwa Rubangura muri 14 baba bifungiranye mubiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa