skol
fortebet

Reba amazina nyayo y’uduce tw’i Kigali twamamariye ku mazina y’abantu[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 21, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Hari uduce twamenyekanye cyane ku mazina y’abantu bahatuye ndetse n’abahubatse kurusha amazina yaho yanditswe mu byangombwa byemewe n’ubutegetsi bwite bwa Leta.

Sponsored Ad

Hari ibice bimwe na bimwe mu mujyi wa Kigali byitiriwe abahatuye ndetse n’abahafite inyubako zabitiriwe, ariko ubusanzwe hakaba hari hafite amazina yaho.

Utu ni tumwe mu duce tutazwi ku mazina yanditse ku byangombwa byemewe na Leta, ahubwo hitiriwe abahatuye mbere cyangwa bahafite ibikorwa:

Kwa Rubangura: Aha ni mu mujyi wa Kigali rwagati mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Nyarugenge. Hamenyekanye kuri iryo zina kubera igorofa rya Rubangura Vedatse rihubatse.

Rubangura Vedaste yari umwe mu bashoramari bakomeye mu gihugu yatabarutse tariki 06/05/2007 akaba yari umubyeyi w’abana 11.

Kwa Mutwe: Ni umuhanda w’amabuye uhuza igice cya Nyakabanda na Biryogo mu karere ka Nyarugenge. Ubusanzwe ni mu murenge wa Gitega, akagari ka Munanira mu karere ka Nyarugenge, gusa n’umurenge wa Rwezamenyo urahagera, ni yo mpamvu umuntu ugiye yo agira uburyo aharanga bitewe n’aho agana.

Mutwe witiriwe uyu muhanda, yari umugabo wari uhatuye ubu utakiriho wasize izina kubera ko ari we wakoresheje uriya muhanda, mu gihe kera habaga akayira gato azana imodoka ihaca umuhanda bahamwitirira gutyo.


Kwa Nyiranuma: Aha ni mu gace gaherereye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara mu mudugudu wa Kimisagara. Hamenyekanye kuri iryo zina kubera ivuriro rihari ryashinzwe n’abihayimana b’ababikira, harimo umwera Abanyarwanda bitaga Nyiranuma n’ubu aracyariho.


Kwa Rwahama: Ni ku muhanda ujya ku Kimironko ku gicumbi cy’Intwali. Hamenyekanye cyane kuri iryo zina ryo kwa Rwahama, ubusanzwe witwa Rtd. Colonel Jackson Rwahama, yahubatse igorofa ry’amabuye mbere bituma hamwitirirwa kugeza ubu.


Kwa Mushimire: Ni mu karere ka Gasabo umurenge wa Kimironko, akagari ka Kibagabaga ujya ahitwa mu i Zindiro. Iri zina ryatangiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mushimire Eric witiriwe ako gace ni umubyeyi w’abana batandatu, akaba akiriho n’ubu niho atuye.


Kwa Ryambabaje: Iyo ukomeje ujya mu i Zindiro, hari umuhanda ujya ahitwa mu Cyamurunguje hazwi ku izina ryo kwa Ryambabaje. Iryo zina ryafashe kubera uwari umuyobozi mukuru wari uhatuye witwa Dr. Ryambabaje Alexandre wahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ubukerarugendo, ariko ubu yikorera ku giti cye.

Ibitekerezo

  • Kwa Mutwe, nahatuye kuva mû 1968 Nagirango mbakosore gato, Mutwe yarumushabitsi, ufite akabari kari kagezweho mukotsa inkoko. Umuntu wese wabaga afite amafaranga, yasohokeraga kwaMutwe akabari ka Mutwe n’ubu karacyahari, umanukiye ago bits kwa Nyiranuma, werekeza kumuhanda was Nyakabanda Kimisagara, hagati harumuhanda uva Rwezamenyo ukomeza Gitega ukiva mumuhanda w’amabuye werekeza Gitega, muri 5m haruguru y’umuhanda, who niho Mutwe yakoreraga. N’ubu karacyari akabari. Hepfo yaho gato niho Sebanani Andre yubatse. Kumenyekana rero byavuye kurako akabari kari gafite uwo mwihariko aliko so umuhanda yubatse, kuko uriya muhanda wakozwe na Company yitwaga Amsar. Mutwe yari inshuti yanjye cyane ibyo mbabwiye Niko kuri.

    Hari no kwa Gitwaza mu Gatenga, kwa Nayinzira i Masoro, Kwa Mironko i Gikondo, kwa Kanyarengwe mu Kiyovu, kwa Rujugiro i Gikondo

    Kwa Nyiranuma, ifotomwashyizeho, n’iyo muBiryogo si ku Kimisagara. Aho mû Biryogo, niho Nyiranuma yubakiye izina, biturutse kw’ivuriro yahubatse, nyuma yaje kugura ikibanza ku Kimisagara, ahubaka irindi vuriro, naryo bararimwitirira. Ubusanzwe ahazwi cyane hanamugize icyamamare ni mu Biryogo.

    nakunganiragaho gato.kwanyiranuma ni mubiryogo mukagari ka gabiro.ntago arikimisagara.murakoze

    Hari no kuri national uturutse nyabugogo werekeza kimisagara, umuhanda wa kaburimbo ukozwe vuba uzamuka ujya i Muganza, bahita kuri national

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa